RFL
Kigali

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:14/05/2013 16:03
0




Ku cyicaro cyayo gikuru giherereye i Remera, ahagana mu ma saa tanu n’igice niho Airtel yahembye abatsinze muri “promotion” yayo yitwa Dunda.

Dunda Promo imaze ukwezi itangiye aho bahemba abagize amanota menshi muri tombola ikorwa buri munsi hifashishijwe telefoni zigendanwa hoherezwa ubutumw abugufi. Uko umuntu agenda yohereza ubutumwa bwinshi niko agenda arushaho kongererwa amanota ari yo amuhesha amahirwe yo kwinjira muri 36 bahabwa ibihembo buri cyumweru.


Mu bihembo byatanzwe kuri uyu wa Kabiri uwitwa Alexandre Rwema w’imyaka 13 ni we wahawe igihembo gikomeye kingan an’amafaranga y’u Rwanda 100,000 akaba yadutangarije ko yabifashijwemo na se amutiza telefoni ngo yohereze ubutumwa. Aya mafaranga akazayakoresha nk’impamba ubwo azaba agiye ku ishuri.


Ibindi bihembo byatanzwe birimo ibya buri munsi ari byo imipira yo gukina ya Airtel, imipira yo kwambara ya Airtel na Arsenal FC ndetse n’ibya buri cyumweru ari byo amafaranga 10,000 bitsindirwa buri wambere, 25,000 bitwarwa n’uwagize amanota ya kabiri ndetse na 100,000 k’uwagize amanota ya mbere.

Aba bose ni abanyamahirwe bo mu cyumweru gishize

Nk’uko twabitangarijwe na Jumbe Aquilina ushinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda, iyi promotion yatangiye kuya 19 Mata, ikazamara amezi atatu aho ku mpera y’iyi tombola hazatangw aigihembo nyamukuru ku muntu uzaba yaragiz eamanota menshi kurusha abandi, ari cyo itike yo kujya kureb aumukino wa Arsenal n’indi kipe kuri stade ya Arsenal yitwa Emirates Stadium mu Bwongereza. Iyi tike y’indege ndetse na Hotel byose bikazishyurwa na Airtel Rwanda.

Denyse Iranzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND