RFL
Kigali

Umunyarwandakazi Clarisse Iribagiza ku rutonde rwa ba rwiyemezamirimo 30 bakiri bato batanga icyizere kurusha abandi muri Afurika

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:7/02/2015 11:26
2


Ikinyamakuru mpuzamahanga cya Forbes Magazine gisanzwe gikora intonde mu ngeri zitandukanye cyashyize umunyarwandakazi Clarisse Iribagiza ku rutonde rwa ba rwiyemezamirimo(entrepreneurs)30 bakiri bato batanga icyizere kurusha abandi ku mugabane wa Afurika.



Iribagiza Clarisse ni umunyarwandakazi w’imyaka 26 ufite ikigo kizwi ku izina rya HeHe Limited gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga aho gikora za Applications zo muri telefone zigendanwa zifashishwa mu kubona amakuru atandukanye,mu bucuruzi ndetse na serivisi zitandukanye hatifashishijwe internet.

Iribagiza yashinze iki kigo mu mwaka w’2010 nyuma y’uko umushinga wacyo utsindiye igihembo cy’amadorali ibihumbi 5 mu marushanwa ya Inspire Africa.Mu bakiliya ba serivise za HeHe Limited harimo ibigo bikomeye byaba ibya leta ndetse n’iby’abikorera ku giti cyabo.

Iribagiza

Iribagiza yagiye yegukana ibihembo kubera umushinga we w'ikigo cya HeHe Limited

Nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse, ikinyamakuru mpuzamahanga kikaba cyarasanze Clarisse ari muri ba rwiyemezamirimo b’abanyafurika 30 batanga icyizere cy’ejo hazaza h’uyu mugabane.Akaba kandi yaragiye abona ibihembo bitandukanye hirya no hino ku isi ku bw’umushinga we w’indashyikirwa.

Reba hano byinshi kuri HeHe Limited ya Clarisse Iribagiza

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • U9 years ago
    kugihe ngo afite 32 ans namwe ngo 26, turemera ibihe tureke ibihe?
  • ndagije9 years ago
    birarenzer





Inyarwanda BACKGROUND