RFL
Kigali

Umunyarwanda yegukanye igihembo gikomeye cya Rolex cyo kwihangira imirimo

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:25/06/2014 17:25
5


Mu bihembo mpuzamahanga bisanzwe bitangwa buri mwaka n’umuryango wa Rolex,umunyarwanda yabaye umwe mu banyafurika 2 begukanye ibi bihembo bihabwa abantu bafite imishinga myiza kurusha abandi.



Amakuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko mu mishinga 800 yahatanaga, 5 niyo yahembwe ku isi yose harimo imishinga 2 gusa yaturutse muri Africa aho muri iyi mishinga hatowemo n’umushinga w’umunyarwanda witwa Olivier Nsengimana.Mu byagenderwagaho mu gutanga ibi bihembo harimo ko nyir’umushinga atagomba kuba arengeje imyaka 30 y’amavuko.

hh

Yiyemeje kubungabunga imisambi

Olivier Nsengimana yahembwe kubera umushinga we wo kubungabunga no kugarura inyoni zo mu bwiko bw’imisambi zisa nk’izacitse mu Rwanda ndetse n’ahandi henshi ku isi.Uyu mushinga wa Olivier Nsengimana ukaba wegukanye akayabo k’amafaranga ibihumbi 41 by’ama euro bingana n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 40 zo gushyira uyu mushinga mu bikorwa.

Undi munyafurika wahembwe ni umunya Cameroun witwa Arthur Zang ufite umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu kuvura indwara za cancer cyane cyane mu bice by’icyaro.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emile9 years ago
    congs big bro, keep it up, mfite imisambi Nyamagabe ahantu hitwa mushishito.LOL uzaze kuyisura mwa. peace
  • 9 years ago
    proud of you OLIVIER
  • 9 years ago
    wonderful
  • 9 years ago
    Tukuri inyuma. sagamba
  • 9 years ago
    Komeza utere imbere shumi





Inyarwanda BACKGROUND