Nyuma y’icyumweru kimwe itangije kumugaragaro uburyo bwo gutsindira ibihembo bitandukanye ku bafatabuguzi bayo binyuze muri promosiyo yiswe BONANE, kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Ugushyingo sosiyete y’itumanaho ya Tigo yashyikirije bwa mbere ba nyiramahirwe bimwe mu bihembo batsindiye.
Ababashije gufata ibihembo muri iyi poromosiyo ku ikubitiro
Muri uyu muhango wabereye ku kicaro gikuru cya TIGO ku Muhima abantu bagera ku 180 akaba aribo bashyikirijwe ibihembo babashije gutsindira,aho uretse igihembo gikuru cy’ipikipiki cyatanzwe kuri uyu munsi yegukanywe n’umugabo usanzwe ubana n’ubumuga bwo kutagira akaguru.
Uretse ipikipiki yegukanye yanahawe ibyangombwa byayo byose
Mu bihembo byatanzwe kandi, harimo televiziyo ya rutura, amafaranga y’ishuri agera ku 300.000 , telephone zifite agaciro kangana na 50.000 tutibagiwe amatike y’ingendo angana 10.000 ndetse no guhaha mu iduka rya Nakumatt .
Nk’uko twabitangarijwe na Carine Umurerwa ushinzwe mobile entertainement muri Tigo, bakaba baratekereje iyi poromosiyo mu rwego rwo gusangira ibyiza n’abafatabuguzi babo muri iyi minsi mikuru ya noheli n’ubunani nkuko iyi sosiyete ya TIGO isanzwe ibigenze buri mpera z’umwaka.
Carine Umurerwa
Tubibutse ko gutsindira ibi bihembo bigikomeje mu gihe kingana n’ukwezi aho wandika ijambo Bonane ahandikirwa ubutumwa bugufi maze ukohereza kuri 250 inshuro zose ubyifuje hakaba hagenda amafaranga 35 kuri buri nshuro, naho buri cyumweru ibi bihembo bikazajya bitangwa mu gihe kandi hari n’ibihembo bitangwa buri munsi birimo amafaranga yo guhamagara angana 1000 kubashije gusekerwa n’amahirwe.
Iyi ni imwe mu matelefoniyatombowe
Uyu yatomboye amatike y'ingendo muri KBS angana na 10 000
Umugabo w'i Gatsibo yatomboye Televisiyo
Uyu mugabo yabashije gutsindira minervar y'abana be batatu be n'umwana w'imfubyi umwe yari asanzwe afasha
Selemani Nizeyimana
TANGA IGITECYEREZO