RFL
Kigali

Umubaji Tambwe Obed yegukanye imodoka ibanziriza iya nyuma muri sharama 2 na MTN

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:11/01/2013 12:35
0


Kuri uyu wa kane taliki ya 10 Mutarama, Umusore usanzwe ukora umwuga w'ububaji mu mujyi wa Kigali Tambwe Obed niwe wabashije kugira amahirwe yo kwegukana imodoka ya gatatu muri enye zirimo zihatanirwa mu mukino wa Sharama 2 wa sosiyete y'itumanaho ya MTN.



Bikaba byari ibyishimo bidasanzwe kuri uyu mufatabuguzi wa MTN watangiye umwaka amahirwe, mu ijambo rye akaba yashimiye Imana ndetse aboneraho yemeza ko aya marushanwa n’andi yose ategurwa MTN akorerwa mu mucyo kuko mbere yibwiraga ko izi modoka ziba zifite benezo.

Tambwe Obed ati: “IImana ishimwe, MTN ni abanyakuri nkitangira gukiona numvaga nta kizere mfitiye uyu mukino,ariko biragaragara ko Imana ikoze ibitangaza nkabasha gutombora imodoka,abari muri uyu mukino bakomeze nabo bagerageze amahirwe yabo.”

tambwe

Tambwe mu modoka yatomboye muri SHARAMA NA MTN

Uretse iyi modoka kandi MTN ikaba kuri uyu wa kane yaratanze n’iindi bihembo bitandukanye birimo nkuko bisanzwe telebiziyo za rutura,amafaranga ibihumbi 500 n’ibindi,aho iyi mihango yose yabereye mu mujyi wa Muhanga ndetse abari bahari banabasha kwibonera umunyarwenya Kanyombya n’umuraperi Jay Polly.

Tubibutse ko amahirwe yo gutsindira imodoka ya nyuma muri uyu mukino wa Sharama n’ibindi bihembo agihari ,aho wandika ubutumwa bugufi ukohereza ku 155 ukaa nawe wagira amahirwe yo gutsindira ibihemo bya nyuma muri uyu mukino.

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND