RFL
Kigali

Tony Adams wari Kapiteni wa Arsenal yageze mu Rwanda ku butumire bwa Airtel - AMAFOTO

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:2/05/2014 7:06
1


Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki ya 1 Gicurasi, saa tanu na mirongo itanu n’itanu (11:55pm) ni bwo Tony Adams wigeze kuba Kapiteni w’ikipe ya Arsenal, yari ageze i Kanombe, aho aje mu Rwanda gutangiza igikorwa cya Airtel n’iyo kipe yo mu Bwongereza, cyo kuzamura impano mu mupira w’amaguru ku bana bakiri bato



Ku kibuga cy’indege, Tony Adams yakiriwe na Luke Wilson intumwa ya Arsenal na yo iri mu Rwanda muri gahunda yo gutoza abana batarengeje imyaka 17, yari kumwe na John Magara Ushinzwe iyamamazabikorwa n’itumanaho muri Aitel Rwanda, Abanyamakuru, hamwe n’imbaga y’abakunzi ba Arsenal bari baje kwirebera iyo ntyoza muri ruhago.

Akigera ku Kibuga cy’indege, Tony Adamas wagaragazaga akanyamuneza kenshi, ariko kavanze n’umunaniro, yavuze ko ajya akunda kuza muri Afurika, ariko akaba ari ku nshuro ya mbere aje mu Rwanda, ariko akaba yari asanzwe azi ko ari igihugu cyiza, ngoi kuko yabibwiwe na Mushiki we wajyaga aza kuhacururiza.

Tony Adams yagize ati: “Nshimishijwe no kuba hano, aho nje gutangiza ku mugaragaro ishyirwa mu bikorwa ry’igitekerezo cya Arsenal na Airtel cyo guteza imbere umupira w’amaguru hazamurwa impano z’abana bakiri bato.”

“ Nje no kumenyekanisha Arsenal na Airtel. Ni iby’agaciro kuba ndi hano mu Rwanda.”

Abajijwe niba mbere yari asanzwe azi u Rwanda, Adams yagize ati: "Nari nzi bike ku Rwanda kuko hari mushiki wanjye wajyaga uza gukorera ubucuruzi hano. Yambwiraga ko ari igihugu cyiza."

Kuri uyu wa gatanu biteganyijwe ko aza kubonana n’ubuyobozi bwa Airtel, FERWAFA ndetse n’intumwa zihagarariye Minisiteri ya Siporo n’umuco, bagasinyana amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere umupira w’amaguru.

Nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano, Tony Adams arerekeza ku Kicukiro aho aza gusoza imyitozo y’abana batarengeje imyaka 17 baturutse mu bihugu 5 bya Afurika, ahite anatangiza ku mugaragaro irushanwa rya Airtel Rising Stars, rizakinirwa mu Rwanda hose rikazamara amezi 6.

Adams

Akigera ku kibuga cy'indege yateye isaruti, asuhuza nk'abarashi abaje kumwakira

Adams

Tony Adams yakiriwe na Luke Wilson wari kumwe na John Magara

Adams

Yasaga n'uwatunguwe n'imbaga y'abari bamutegereje ngo bamurebe

Adams

Aganira n'abanyamakuru ni bwo yavuze ko Mushiki we yari yaramuteye amatsiko bigatuma yifuza kuzagera mu Rwanda

Adams

Ibineza neza bivanze n'umunaniro kuko ngo yakoze urugendo rw'amasaha menshi

Adams

Abari b'u Rwanda ntibahatanzwe ndetse ab'inkwakuzi bifotoranyije na we, bakaba ari bamwe mu batuma umunyamahanga uhavuye yifuza kugaruka

Adams

Tony Adams yabaye myugariro wa Arsenal mu myaka 19, akina imikino 668 ayitsindira ibitego 32

Adams

Tony Adams agaraga ku maso nk'umuntu utagira icyo yishisha, ugura urugwiro rwinshi, akaba anakora ibikorwa byinshi by'urukundo, aho yashinze ikigo cyita ku bana basaritswe n'ibiyobyabwenge

Magara

John Magara

Philbert Hagengimana

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emmy9 years ago
    arakaza neza uwo murashi wacu tony adams adusangize kuri experience yiwe!!





Inyarwanda BACKGROUND