Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gashyantare 2015 Sosiyete y’itumanaho ya Tigo Rwanda yafunguye umunara mu shya wubatswe mu Akarere ka Gasabo, mu murenge wa Bumbogo,mu Kagari ka Gakenke mu rwego rwo kugira ngo irusheho kugeza serivise nziza kubayigana.
Ubwo hatahagwa uyu munara, bamwe mu bayobozi ba Tigo Rwanda bavuze ko iki gikorwa cyo kubaka iminara mu duce dutandukanye bagikora iyo abaturage babagaragarije ko muri ako gace badakoresha umurongo wayo neza (network).
Uyu ni wo munara Tigo yatashye i Bumbogo
Nk’uko bakomeje babitangaza kandi, iki gikorwa ntikirangiriye aha gusa kuko kizakomereza no mu tundi duce dutandukanye tw’igihugu, aho abakoresha umurongo wa Tigo bagiye bababwira ko umurongo wayo udakora neza. Iki gikorwa kikazarangira gitwaye miliyoni 80 z’amadolari y’Amerika.
Abaturage b'umurenge wa Bumbogo bagaragarije Tigo umunezero batewe n'ibyo yabakoreye
Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Tigo mu Rwanda Pierre Kayitana yatangaje ko ibikorwa byatangiye ndetse ko bafite gahuda yo kubikomeza. Yagize ati “Muri iyi minsi twafashe gahunda yo kumva abafatabuguzi batuye mu mirenge itandukanye ari iyo mu mujyi wa Kigali no mu ntara tugenda tubabaza aho twakwagura umurongo wa Tigo ahantu bagiye batubwira twakoze urutonde. Tumaze iminsi tujya gutara iyo minara uyu munsi rero mu gitondo twazindukiye I Nyamata mu karere ka Bugesera, umurenge wa Musenyi aho twatashye umunara waho. Nanone nyuma ya saa sita tukaba turi hano mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Bumbogo,mu kagari ka Gakenke mu rwego rwo kugira ngo irusheho kugeza serivise nziza kubayigana”
Tigo yatangaje ko ibi bikorwa bizakomereza no mu bindi bice bifite iki kibazo
Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo Nduwayezi Alphred yatangaje ko bishimiye cyane ibyo Tigo yabakoreye aho yagize ati “Uyu munsi twagize ibyishimo aho abafatanyabikorwa, batwegereje umunara uzajya udufasha muri gahunda zitandukanye z’iterambere tukabona reseau/network ihagije. Ikirenze kuri ibyo badufashije cyane no ku bijyanye n’iterambere rikora ku baturage aho mwabonye badufashije kurihira ubwisungane mu kwivuza(Mutielle de Sante) imiryango 100 igizwe n’abantu 300.”
Bishyuriye imiryango 100 yose, ubwisungane mu kwivuza
Ni inshuro ya mbere bamwe mu bayobozi batandukanye b’iyi sosiyete bafunguye uyu munara ku mugaragaro.
N.Moise
TANGA IGITECYEREZO