RFL
Kigali

Tigo yamuritse "Tigo Matic" imashini izafasha abakiriya bayo kwiha serivisi zimwe na zimwe

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:22/06/2013 11:58
0




Muri ibi birori byabereye ku cyicaro gikuru cya Tigo kiri ku Muhima, mbere yo guha ikaze Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, Diego Camberos umuyobozi nshingwabikorwa muri Tigo yatangaje ko ari igikorwa bashyize muri gahunda zabo kugira ngo abafatabuguzi babo babashe kwinjira mu iterambere bakoresha ikoranabuhanga.

Aka kumba niko karimo imashini ya Tigo Matic

Mu ijambo Minisitiri yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa yasobanuye ko iyi ari intambwe ikomeye Tigo iteye muri gahunda nshya ya leta yo gukora ubucuruzi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga mu Itumanaho, Jean Philibert Nsengimana

Ibi bikazafasha abaturage gukoresha amafaranga cyane kandi akazenguruka mu bantu benshi ku buryo bufite umutekano usesuye bitabaye ngombwa ko umuntu ayafata mu ntoki.

Tigo-Matic ni uburyo bushya bwo gukoresha ikoranabuhanga mu Rwanda Tigo yashyizeho ahanini mu rwego rwo kwegereza abafatabuguzi bayo serivisi batanga.

Diego Camberos umuyobozi nshingwabikorwa muri Tigo

Tigo -Matic ikoreshwa nka ATM. Aha uyu muturage arasobanurirwa uko ikoreshwa

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND