Muri ibi birori byabereye ku cyicaro gikuru cya Tigo kiri ku Muhima, mbere yo guha ikaze Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, Diego Camberos umuyobozi nshingwabikorwa muri Tigo yatangaje ko ari igikorwa bashyize muri gahunda zabo kugira ngo abafatabuguzi babo babashe kwinjira mu iterambere bakoresha ikoranabuhanga.
Aka kumba niko karimo imashini ya Tigo Matic
Mu ijambo Minisitiri yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa yasobanuye ko iyi ari intambwe ikomeye Tigo iteye muri gahunda nshya ya leta yo gukora ubucuruzi hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga mu Itumanaho, Jean Philibert Nsengimana
Ibi bikazafasha abaturage gukoresha amafaranga cyane kandi akazenguruka mu bantu benshi ku buryo bufite umutekano usesuye bitabaye ngombwa ko umuntu ayafata mu ntoki.
Tigo-Matic ni uburyo bushya bwo gukoresha ikoranabuhanga mu Rwanda Tigo yashyizeho ahanini mu rwego rwo kwegereza abafatabuguzi bayo serivisi batanga.
Diego Camberos umuyobozi nshingwabikorwa muri Tigo
Tigo -Matic ikoreshwa nka ATM. Aha uyu muturage arasobanurirwa uko ikoreshwa
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO