RFL
Kigali

Tigo Rwanda ya fashije Imagine we-Rwanda mu gukangurira abana bato umuco wo gusoma

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:27/04/2015 12:06
0


Umuryango Imagine we Rwanda ubifashijwemo na Tigo Rwanda wakoze ikusanya ry’amafaranga Fundraising azayifasha gushyira mu bikorwa gahunda yayo yo gukangurira abanyarwanda kugira no gukunda umuco wo gusoma.



Ni nyuma y’aho aba gize uyu muryango batsindiye amarushanwa yateguwe na Tigo, aho bagiye gukangurira abana gusoma bafite imyaka 8 kugeza kuri 12  binyuze mu marushanwa.

Mme Mukundwa Christine

 

Christine Mukundwa ushwinzwe inyungu z'abakiriya ba Tigo yavuze ko Tigo yafashije iki gikorwa kuko yasanze ari ngombwa

Mukiganiro Inyarwanda.com twagiranye na Christine Mukundwa umuyobozi ushinzwe inyungu z'abakiriya muri Tigo Rwanda yagize ati “Iki gikorwa  cyateguwe n’umuryango wigenga Imagine we Rwanda wagize igitekerezo binyuze mu marushanwa ya Tigo ikoresha buri mwaka, uyu muryango Imagine we Rwanda   wazanye igitekerezo cyo gukangurira abanyarwanda umuco wo gusoma binyuze mu bana batoya, icyo gitekerezo nyuma yo kukigenzura binyuze mu marushanwa, Tigo yabonye ko ari ngobwa ibasha kugitera inkunga”  

Abari bitabiriye

Abari bitabiriye iki gikorwa bafashe umwanya wo gusangira 

 Uyu mushinga ufite intego yo kunjya mubigo by’amashuri aho bazagenda ba fasha abana bakabahereza ibitabo bagakoresha na marushanwa  mu rwego rw’igihungu  bakangurira abana gusoma .






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND