Tigo Rwanda iratangaza ko abafatabuguzi bayo bashobora kongera guhamagara ndetse bakanakoresha interineti nyuma y’uko byasaga n’ibyananiranye kuko hari ibyo yakoraga kuva I saa tatu z’ejo hashize.
Kuri uyu wa mbere, benshi mu bakoresha itumanaho rya Tigo bagize ibibazo mu guhamagara ndetse no gukoresha interneti nyuma y’uko Tigo hari ibibazo tekinike yakemuraga.
Bright Owusu-Bempah, umuyobozi ushinzwe umutungo muri Tigo yagize ati “ Turisegura ku bafatabuguzi bacu kubw’ikibazo cyabeye ku munsi w’ejo. Tukimara kubona icyo kibazo, abakozi mu gisata cya tekinike bahise batangira kugikoraho, bashyiramo imbaraga zabo zose ngo itumanaho ryongere gukunda. Uyu munsi tukaba twamaze gukemura iki kibazo ndetse tukaba tunisegura cyane ku bakiriya bacu iki kibazo cyaba cyagizeho ingaruka.”
Abakozweho n’ibi bibazo bya tekinike bakaba bizezwa na Tigo ko bazagarurirwa amafaranga yabo yaba ayo guhamagara cyangwa ya interineti baba barabuze kubera iki kibazo.
Ikindi kandi, buri muntu wese uzagura amafaranga yo guhamagara azongererwaho 20% ndetse n’abishyura ku kwezi bongererwe 5%. Aya yose umuntu akaba agomba kuyakoresha bitarenze amasaha 24.
Ku bifuza ibindi bisaobanuro wahamagara kuri 456 ku bakoresha umurongo wa Tigo cyangwa se kuri 072 1000 456 ku murongo uwo ariwo wose.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO