RFL
Kigali

Tigo irisegura ku bakiriya bayo nyuma y'ikibazo cy'itumanaho ryari ryagize ikibazo ku munsi w'ejo

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/01/2015 19:12
6


Tigo Rwanda iratangaza ko abafatabuguzi bayo bashobora kongera guhamagara ndetse bakanakoresha interineti nyuma y’uko byasaga n’ibyananiranye kuko hari ibyo yakoraga kuva I saa tatu z’ejo hashize.



Kuri uyu wa mbere, benshi mu bakoresha itumanaho rya Tigo bagize ibibazo mu guhamagara ndetse no gukoresha interneti nyuma y’uko Tigo hari ibibazo tekinike yakemuraga.

Bright Owusu-Bempah, umuyobozi ushinzwe umutungo muri Tigo yagize ati “ Turisegura  ku bafatabuguzi bacu kubw’ikibazo cyabeye ku munsi w’ejo. Tukimara kubona icyo kibazo, abakozi mu gisata cya tekinike bahise batangira kugikoraho, bashyiramo imbaraga zabo zose ngo itumanaho ryongere gukunda. Uyu munsi tukaba twamaze gukemura iki kibazo ndetse tukaba tunisegura cyane ku bakiriya bacu iki kibazo cyaba cyagizeho ingaruka.”

Abakozweho n’ibi bibazo bya tekinike bakaba bizezwa na Tigo ko bazagarurirwa amafaranga yabo yaba ayo guhamagara cyangwa ya interineti baba barabuze kubera iki kibazo.

Ikindi kandi, buri muntu wese uzagura amafaranga yo guhamagara azongererwaho 20% ndetse n’abishyura ku kwezi bongererwe 5%. Aya yose umuntu akaba agomba kuyakoresha bitarenze amasaha 24.

Ku bifuza ibindi bisaobanuro wahamagara kuri 456 ku bakoresha umurongo wa Tigo cyangwa se kuri 072 1000 456 ku murongo uwo ariwo wose.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eric9 years ago
    tigo rwose irananiwe kuko yaraduhemukiye cyane bakwiye kuduha servic nziza
  • Nziza9 years ago
    babikore banadysubiza cash zacu batwaye nta service baduhaye kuko ntibyummvikana ukuntu muntu agura airtime yareba balance agasanga hariho 0 kd guhamagara bitarakundaga umunsi wose.
  • Gakumba9 years ago
    None c kugira ikibazo bisobanura kuduhuguza ?ngo pack yarangiye mwatwimye umurongo ho kuyikoresherezaho?ngo ushobora kugura indi?ibisambo gusa
  • kore9 years ago
    kuko batohereje message bisegura!?
  • kore9 years ago
    kuko batohereje message bisegura!?
  • claude9 years ago
    Rura iturebere rwose badusubize amafranga yacu





Inyarwanda BACKGROUND