RFL
Kigali

Terefone zitujuje ubuziranenge akazo kashobotse

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/10/2012 0:00
0




Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere (RURA), yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda iteganya gukura ku murongo telefoni zose zikoreshwa zitujuje ubuziranenge.

Mu kiganiro The New Times yagiranye na Regis Gatarayiha, biteganyijwe ko telefoni zitujuje ubuziranenge zizacibwa kuko zigira uruhare mu kwangiza itumanaho , zikanagira ingaruka mbi ku buzima bw’abazikoresha.

Gukura ku murongo izo telefoni zitagejeje ku gipimo cy’ubuziranenge, byatangiriye mu gihugu cya Kenya. Kuwa mbere ku itarki ya 1 Ukwakira, telefoni zigera kuri miliyoni zitujuje ubuziranenge, zamaze gukurwa ku murongo.

Umuyobozi wa RURA yagize ati “ Ni umushinga wemeranyijweho mu muryango w’ibihugu by’ Afurika y’iburasirazuba ushinzwe itumanaho (EACO), ku bijyanye n’u Rwanda turacyanoza uyu mugambi, mu minsi mike turatangaza ibizakurikizwa mu gukura ku murongo telefoni zitujuje ubuziranenge”.

Gatarayiha avuga ko telefoni zose zitanditswe mu gihe cyo kwinjizwa mu Rwanda kimwe n’izitujuje imibare y’ibipimo mpuzamahanga by’umwimerere (International Mobile Equipment Identity”(IMEI), zifatwa nka telefoni z’inyiganano zizakurwa ku mirongo y’itumanaho.

N’ubwo RURA idafite imibare ihamye y’izo telefoni zitujuje ubuziranenge, ivuga ko hari benshi bazabihomberamo, cyane cyane abacuruza telefoni ku buryo bwa magendu n’abakiriya babo.

Umuyobozi wa RURA yagize ati “Telefoni nzima zigomba kuba zifite ibyemezo bigaragaza umwimerere wazo n’ibizigize (OEM). Telefoni ziganwe zo ntabyo zigira, biroroshye kuzitahura. Tumaze igihe dukoresha ikoranabuhanga mu kwemeza telefoni zishobora kwinjira zigacuruzwa,ariko ntibibuza ko hari izinjizwa ku buryo butazwi”.

Yongeyeho ati “ twatangiye kubona ko hari igabanuka rigaragara rya telefoni zitujuje ubuziranenge kuva twatangira kugenzura izinjizwa mu gihugu mu mwaka wa 2010. Nyamara hari n’izitegereje kwinjizwa ku buryo butemewe n’amategeko, izo nazo zizakurwa ku mirongo y’itumanaho”.

Telefoni zitujuje ubuziranenge, zikubiyemo inyiganano, izifite ibimenmyetso byiganwe cyangwa bikoze ku buryo busa n’umwimerere wazo. Zikorwa nta mpushya z’ibihugu zivamo kandi zigacuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Inkuru ya IGIHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND