RFL
Kigali

Sosiyete UNIBRA yaguze uruganda rwenga inzoga ya Skol

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/10/2012 0:00
0




Sosiyete y’ubucuruzi yo mu gihugu cy’ububiligi isanzwe izwi cyane mu bucuruzi bw’inzoga, yaguze uruganda rwa Brasserie des Milles Collines (BMC) rwari rusanzwe rwenga inzoga ya Skol hamwe na Gatanu, ndetse uru ruganda rukaba rwaramaze guhindura izina rukaba rwitwa SKOL BREWERY Ltd.

Skol

Mu Kiganiro n'abanyamakuru abayobozi ba Skol Brewery Ltd kuri uyu wa Kane.

Mu kiganiro abayobozi b’uru ruganda bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukwakira 2012, hakaba hatangajwe ko sosiyete UNIBRA yifuje gushora imali muri uru ruganda kubera uburyo inzoga ya Skol igenda ikundwa cyane ndetse n’uburyo indi nzoga nshya yitwa Gatanu nayo yakiriwe neza ku isoko.

Uwari uhagarariye UNIBRA muri iki kiganiro, Christooher Thibault akaba yatangaje ko mu byatumye bifuza kugira uruganda rwa SKOL harimo no kuba uburyo gukorera ubucuruzi mu Rwanda byoroshye ahanini bitewe n’uburyo abashoramali boroherezwa gushora imali yabo.

Habajijwe icyatumye izina BMC rihindurwa SKOL BREWERY Thomas Weingarten, umuyobozi mukuru w’uru ruganda yavuze ko byaturutse ku byifuzo by’abakiriya babo. Ati: “Guhindura izina ni igitekerezo cy’abakiriya, wabwiraga umuntu ngo Brasserie des Milles Collines (BMC) akayoberwa ibyo aribyo ariko wamubwira ngo twenga Skol agahita abyumva, njye ubwanjye natunguwe no gusanga hari ubutumwa bwanjye nohererejwe aho kungeraho nkabusanga kuri Hotel de Milles Collines, byari bijijishije”.

skol

Christooher Thibault  na Thomas Weingarten bateza amatwi ibibazo by'abanyamakuru

Mark Mugarura ushinzwe amasoko muri SKOL BREWERY avuga ko guhindura izina ntacyo bizahindura ku buryohe bw’ibinyobwa benga. Ati: “Guhidnura amazina y’uruganda ntago bihindura uburyohe bw’ibinyobwa twenga, ibanga ryacu ni ukwenga inzoga zifite uburyohe”.

Skol

Mark Mugarura Markerting Director muri Skol, hirya ye uhagarariye RDB.

Kuba UNIBRA yarashoye imali muri uru ruganda bizazanira inyungu abaturarwanda ndetse n’abakunzi b’ibi binyobwa mu buryo butandukanye harimo guhabwa imirimo no kurushaho kugerwaho n’ibinyobwa bya SKOL ku bwinshi, ku geza ku rwego mpuzamahanga aho bafite intego yo kugeza iki kinyobwa no mu bihugu byose byo muri aka karere.

Kugeza ubu SKOL Brewery yenga inzoga z’amoko abiri, SKOL Beer na GATANU yengwa mu muceri wera mu Rwanda. Uru ruganda rukaba rwaratangiye kwenga inzoga mu Rwanda, mu mwaka wa 2010.

skol

Uruganda rwa Skol ubu rwenga inzoga z'amoko abiri, GATANU na SKOL.

Kugeza ubu ikinyobwa cya Gatanu kiri ku isoko kuva mu kwezi kwa Gatanu ubu hakaba hari gutegurwa uburyo cyashyirwa ahagaragara ku mugaragaro.

Jean Paul IBAMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND