RFL
Kigali

SAR MOTORS, intangarugero mu bijyanye n'amamodoka

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/12/2012 0:00
1




Mu gihe igihugu cy’u Rwanda gikataje mu iterambere mu nzego zitandukanye,ibijyanye n’amamodoka nabyo ntibyasigaye inyuma.Inyarwanda.com yasuye SAR MOTORS imwe muri sosiyete zifatwa nk’intangarugero mu bucuruzi bw’amamodoka ndetse n’ibindi byose bijyanye nazo.

Ubwo twasuraga iyi sosiyete aho ikorera i Remera(ku giporoso) mu mujyi wa Kigali,twaganiriye na Chirag Daswani umuyobozi mukuru wa SAR MOTORS yatubwiye byinshi kuri iyi sosiyete. SAR MOTORS ni sosiyete y’abahinde ikorera mu Rwanda yashinzwe mu mwaka w’1977.

SAR MOTORS ikaba ikora ibyerekeye imodoka byose harimo ubucuruzi bwazo aho bazivana mu nganda zitandukanye bakazigurisha mu Rwanda,gukora izangiritse,kuzisiga amarangi,ibikoresho bisimbura ibyashaje cyangwa ibyangiritse ku mamodoka(Spare Parts)n’ibindi.SAR MOTORS kandi igirana amasezerano n’ibigo bitandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo ikabazanira imodoka,ikajya izitaho(maintenance).

Umuyobozi wa SAR MOTORS akomeza avuga ko barangajwe imbere no guha abanyarwanda ndetse n’ababagana bose muri rusange serivisi n’ibicuruzwa bikomeye,byiza,biramba kandi ku giciro kinogeye buri wese dore ko kugeza ubu abakiriya babo bakomeje kwishimira uburyo SAR MOTORS ikorana nabo.

Nk’uko uyu muyobozi yakomeje abitangaza,mu rwego rwo gushakira abanyarwanda ibibakwiye kandi byiza,SAR MOTORS yahisemo kujya izana imodoka zo mu bwoko bwa JAC.Aha, Chirag Daswani yavuze ko izi modoka bahisemo kuzibandaho kuko zikomeye,byoroshye kubona ibyuma byazo kuko akenshi zihuza n’ubundi bwoko,zifite uburyo(system)bwiza kandi zikaba zinahendutse.Muri izi modoka harimo iz’amakamyo ndetse n’into.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye,umuyobozi wa SAR MOTORS yashimiye leta y’u Rwanda n’abanyarwanda bose muri rusange ku bufatanye bagaragaza ndetse anabizeza uruhare rwa SAR MOTORS mu iterambere ry’igihugu.

SAR MOTORS iherereye i Remera aho benshi bazi ku izina ryo ku giporoso ruguru gato y’ahimikiye isoko rya giporoso.

SAR MOTOR

Aya ni amwe mu makamyo atumizwa hanze na SAR MOTOR.

JAC

Imodoka zo mu bwoko bwa JAC zirahenduka, zibona spare parts(ibyuma bisimbura ibyangiritse) mu buryo bworoshye, ziraramba...

EMMA

Emma, umwe mu bakozi ba SAR MOTOR. Hano yasobanuraga ibyiza by'amamodoka azanwa mu Rwanda na SAR Motor.

SAR MOTOR

Izi modoka zo mu bwoko bwa ISUZU na zo zizanwa mu Rwanda na SAR MOTOR.

SAR MOTOR

Muri SAR MOTOR basana amamodoka, gusiga amarangi no kwita ku binyabiziga mu buryo butandukanye.

Chirag Daswani

Chirag Daswani ,Umuyozozi mukuru wa SAR MOTOR.

SAR MOTOR

Muri SAR MOTOR haboneka ibyuma bitandukanye bisumbura ibishaje ku mamodoka(Spare Parts).

CHIRAG

Umuyobozi wa SAR MOTOR asobanura ibyiza by'amamodoka yo mu bwoko bwa JAC.

SAR MOTOR

 

SAR MOTOR

Muri SAR MOTOR icyo bateje imbere ni umurimo unoze no gutanga service nziza ku bakiriya bayo n'abanyarwanda bose muri rusange.

Sabin & Robert N.Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fadi nyiringabo7 years ago
    Nfite Imodoka y'ubwoko bwa DAIHATSU TERIOS TRACKER....nashakaga kumenya ko mushobora kuyikora boite vitesse yayo (automatique) cyangwa mukaba mwabona spare.... Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND