RFL
Kigali

Poromosiyo ku bafata amafunguro muri Contact Restaurant

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:22/01/2013 17:17
0


Mu rwego rwo gukomeza kwita ku babagana, Contact restaurant yagabanyije ibiciro ku mafunguro ahaboneka yaba mu gitondo, Saa sita na nimugoroba.



Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi resitora, amafunguro ya saa sita cyangwa nimugoroba, yishyurwa amafaranga 1500 gusa.

Ibi bakaba babikoze mu rwego rwo kurushaho gufata neza abakiriya babo babaha amafunguro ku giciro gito.

Contact Restaurant itangaza ko iri gabanya ry’ibiciro ntacyo rihindura ku bwiza n’ubuziranenge bw’amafunguro bari basanzwe batanga.

Tubibutse ko Contact Restaurant, iherereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako y’isoko rishya rya Nyarugege mu igorofa rya 3.

contact

Muri Contact restaurant haboneka amafunguro y'ateguranye ubuhanga

contact

Zimwe mu mboga ziboneka muri Contact restaurant

contact

contact

ibinyobwa

Muri Contact haboneka n'ibinyobwa bidasembuye hamwe n'imitobe

Jean Paul IBAMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND