RFL
Kigali

Odette Kayirere na Emmanuel Rugamba bamaze kwibikaho miliyoni yabo muri Yora Cash promo ya MTN

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:30/05/2013 15:02
0




Yora cash promo ni poromosiyo nshya MTN yashyiriyeho abafatabuguzi bayo, aho ushobora gutsindira akayabo k’amafaranga binyuze mu manota wagize ubikesha kohereza ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa uhamagara abantu basanzwe bakoresha umurongo wa MTN ukabikora inshuro nyinshi.

Odette Kayirere usanzwe ari umukozi wa Avega akaba atuye mu mujyi wa Rwamagana nyuma yo gushyikirizwa akayabo ka miliyoni y’u Rwanda yatangaje ko anejejwe no kuba atsindiye ayo mafaranga nubwo byamutunguye cyane dore ko we yayatsindiye atabigambiriye.

Robert Rwakabogo ashyikiriza Odette akayabo ka miliyoni yatsindiye

Odette ati “Byarantunguye cyane cyane ko nkoresha telephone atari ugukina ahubwo mba ndi mu kazi, birashoboka ko ninjiye no muri sisiteme yo gukina ntabizi rero kuba nagibigiriyemo amahirwe nibereye mu kazi kanjye ni byiza cyane kandi biranshimishije kuko ndi mu bakiliya n’ubundi b’imena b’iyi sosiyete kuva yagera mu Rwanda nkoresha serivise zitandukanye za MTN.”

Naho ku rundi ruhande Rugamba Emmanuel umusore w’imyaka 21 usanzwe yiga mu mashuri y’isumbuye mu mwaka wa gatanu mu kigo cya G.S Nyagasambo yavuze ko yishimye cyane ndetse aya mafaranga akazamufasha kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe birimo no kubasha kwiyishyurira amafaranga y’ishuri.

Emmanuel Rugamba ashyikirizwa miliyoni

Se wa Emmanuel afasha umuhungu we kubara akayabo yatsindiye

Tubibutse  ko Yora cash promo ikomeje aho amahirwe yo gutsinda yiyongera uko urushaho guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi ku bantu ndetse ukaba ushobora gusekerwa n’amahirwe mu gihe wabaruje sim card yawe.

Bafata ifoto y'urwibutso hamwe na bamwe mu bakozi ba MTN Rwanda

Uretse akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni yegukanwa n’umuntu umwe buri munsi,hari ibindi bihembo bitandukanye birimo amafaranga 5000frw atsindirwa n’abantu 100 ku munsi ndetse na makarita yo guhamagara ya 500frw ku bantu 300 buri munsi.

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND