RFL
Kigali

Nyuma yo guhomba arenga ibihumbi 300 by'amadolari ,Noah Nasiali, umuhinzi w'imboga wo muri Kenya, yatsindiye igihembo cya Facebook cya $1.000.000

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:28/09/2018 19:30
0


Noah Nasiali, umuhinzi w'imboga zirimo n'amashu wo muri Kenya, yatsindiye igihembo cy'urubuga nkoranyambaga Facebook kubera ibikorwa bye byo kuzamura abandi bahinzi nyuma gukura isomo mu gihombo gikabije.



Ubuyobozi bwa Facebook butangaza ko igihembo nk'iki gihabwa abantu bagaragaza icyerecyezo gikomeye, cyumvikana neza kandi kigaragaza umuhate wo gufasha abandi.

Noah Nasiali, umuhinzi w'imboga mu gihugu cya kenya ahawe iki gihembo nyuma yo guhura n'igihombo gikomeye  mu myaka 7 ishize, aho yahombye akayabo k' arenga ibihumbi 300 by'amadolari y'Amerika. Ni igihombo cyaturutse ku kubura abaguzi by'ibyo yari yarahinze. Aganira na BBC yagize ati "Nahinze amashu n'ibishyimbo by'imiteja kuri kontaro nari nagiranye n'abacuruzi, ntibigera baza kubigura". Ibi ngo ni nabyo byatumye afata umwanzuro uteye utya "nashinze itsinda ryo kuri Facebook nise itsinda ry'abahinzi bo muri Afurika, kuko ntifuza ko hagira undi muhinzi uhura n'ikibazo nk'icyo nahuye nacyo"

Iri tsinda ngo rihanahana amakuru ku masoko y'ubuhinzi muri Afurika, binyuze ku rukuta rwa Facebook, ibyatumye isosiyete ya Facebook imuhemba akayabo ka miliyoni y'amadolari y'Amerika.

facebook-app

Mu kwishimira iki gihembo,abinyujije ku rukuta rwa twitter  Nasiali yagize ati: "Hari ibihe byinshi aho dutangira urugendo tutazi aho ruzatugeza. Urugendo rimwe na rimwe ugenda wenyine, uba ari wo we uruzi wenyine."

BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND