RFL
Kigali

Nyangezi wiga muri KIST yegukanye telefone ya BlackBerry yahawe na MTN

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:20/04/2013 16:37
0




Uyu Nyangezi Valens, wakanze Like kuri facebook ya MTN byamuhesheje igihembo cya telefone y’akataraboneka ya BlackBerry. Ni nyuma y’amezi make, MTN Rwanda yiyemeje kugeza ku bakiriya bayo ikoranabuhanga mu itumanaho no kurushaho kubagezaho serivisi nziza.

MTN

Nyangezi yashimishijwe mu buryo bukomeye no kuba yabaye ambasaderi wa MTN Rwanda cyane cyane ku mbuga mpuzabantu.

Alain Numa , Manager in charge of sponsorship muri MTN, ni we washyikirije Nyangezi Valens ibi bihembo bye.

MTN

Numa yagize ati, “Nk’uko twabyiyemeje mu gusakaza ku isi hose serivise nziza za MTN ku bakiriya bacu. Twageze ku ntego twari twihaye muri 2013 yo kugeza Likes 10,000 kuri facebook”

Valens wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Mechanical Engineering yashyikirijwe iyi telefone ku cyicaro gikuru cya MTN, i Nyarutarama. Byabaye ku munsi w’ejo kuwa gatanu tariki ya 19/4/2013.

MTN Rwanda irashishikariza abakiriya bayo bose n’abandi bifuza kuyigana ko imiryango ifunguye. Mukomeze mukande Like kuri facebook ya MTN ,ibihembo ni byinshi bihatangirwa.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND