RFL
Kigali

Nta bagore mu bwikorezi bwo mu kirere, murahomba amahirwe menshi-Yvonne Makolo uyobora RwandAir

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:7/06/2018 13:25
0


Yvonne Makolo umuyobozi mukuru wa kompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere y’u Rwanda (RwandAir) aremeza ko kuba mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere hakirimo umubare muto w’abagore ,uru rwego ruhomba amahirwe menshi. Aha buri wese yakwibaza ati “Ayo mahirwe ni ayahe ?



Yvonne Makolo umwe mu bagore bacye bayobora isosiyete mpuzamahanga z’ubwikorezi bwo mu kirere avuga ko sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere zikwiye gushyiraho uburyo bworohereza abagore bukabakururira nabo muri uru rwego ntibibe ku bw’amahirwe kuko mu gihe nta bagore muri uru rwego, hari amahirwe menshi abafite aho bahuriye narwo bahomba. Icyakora Madamu Yvonne Makolo ntasobanura byimbitse iby’aya mahirwe.

Yvonne Makolo asanzwe ari umuhanga mu by'ikoranabuhanga 

Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwikorezi cy’abanyaquatar Akbar al-Baker, Quatar airways yatangaje ko umugabo wenyine ari we ushobora kuhangana n’akazi ko mu bwikorezi bwo mu kirere, icyakora nyuma yaje gusaba imbabazi ku bw’iki cyaha cyo gutesha agaciro umugore. Kuri we Yvonne Makolo umuyobozi wa RwandAir avuga ko atemeranya n’uyu mugabo uyobora Quatar Airways akavuga ko icyakora nawe agiye guhindura byinshi muri sosiyete ayoboye.

Yvonne Makolo agira ati”Ngiye kongera umugore mu nzego zitandukanye kuva ku batwara indege kugeza ku bakanishi ndetse no mu bugenzuzi butandukanye muri RwandAir kuko u Rwanda ari urugero rwiza rwubahiriza ihamwe ry’uburinganire, 64 % by’abagize inteko Nshingamategeko ni abagore, 40 % by’abagize Guverinoma ni abagore, rero no mu zindi nzego bikwiye guhinduka”

Icyakora Madamu Yvonne Makolo ntasobanura uburyo uyu mubare w’abagore mu rwego rw’ubwikorezi rwo mu Rwanda uzongerwa. Kuri ubu 3% by’abagore ni bo bari mu nzego zifata ibyemezo mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere hirya no hino ku isi.

 Yvonne Manzi Makolo

Yvonne Makolo ayobora RwandAir kuva taliki ya 6 Mata 2018

Source:BBC Business       






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND