RFL
Kigali

Niba wifuza ko ubukwe bwawe butaha neza gana Melrose

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:25/01/2013 8:09
0


Ku bantu bifuza ahantu hisanzuye, heza kandi hatuje ho gutegurira Ubukwe igisubizo ni muri Melrose dore ko babafitiye serivisi zose zigendanye ni imihango y'ubukwe.



Melrose bakira abantu bifuza kuhasabirwa, kuhasabira, kuhakirira abitabiriye ibirori by’ubukwe (reception) yewe bakaba banahatwikurira,akarusho ni uko iyo mwabyumvikanyeho bashobora no kubategurira amafunguro n’ibinyobwa byo kwakira abitabiriye ubukwe waba unifuza abasore n’inkumi basobanutse bo kwifashisha mu kwakira abantu nabo ukahabasanga.

Ni uramuka ubagannye muri Melrose bazanagutegurira (decoration) aho ugomba kwakirira abantu bawe bijyanye ni uko ubyifuza,bakaba banasanzwe bafite umwihariko wo kugira itorero ryakwifashishwa mu gususurutsa imihango y’ubukwe, abavugira inka, igisope n’ibindi byose bigendanye no gushyushya no gususurutsa imihango n’ibirori by’ubukwe.

Akarusho ni uko banafite inzu(maison de passage) ku bantu bifuza ahantu ho kuba igihe gito aho bafite ibikoresho byose bigezweho byo mu nzu byagufasha kumererwa neza cyane muri icyo gihe baba bagucumbikiye.

Tubibutse ko Melrose iherereye Kicukiro ku muhanda uva Sonatube werekeza Kicukiro Centre hafi ya brigade ahateganye na Kiosque Hallelua, ku bindi bisobanuro mukaba mwakwifashisha telephone igendanwa: 0788428682 cyangwa se 0788586590.

Melrose

Iki cyapa kiri ku muhanda Sonatube-Kicukiro centre.

Melrose

Muri Melrose hagufasha kwakira ubukwe

Melrose

Bagufasha no gutaka uko ubyifuza, aho wakirira abantu bawe

melrose

inzu

Iyi nzu nayo irakodeshwa ku bashaka kuhamara igihe gito.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND