RFL
Kigali

Ni umwe mu banyarwanda bake bakoze imideli y'imyenda

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/10/2012 0:00
0




Mu gihe abanyarwanda bakangurirwa  guteza imbere impano zabo, Francis Zahabu we yahisemo kuzamura impano ye yo gukora imideri itandukanye y’imyenda aho yabashije gukora ubwoko(mark/marque)bw’imyenda yise F.Zahabu.

Ubwo twamusuraga aho acururiza iyi mideli y’imyenda akora ndetse n’isanzwe,Francis Zahabu yadutangarije ko yatangiye acuruza imyenda isanzwe(arangura)ariko kuva kera akaba yariyumvagamo impano yo gukora imyenda ye bwite.Ibyasaga nk’inzozi kuri Francis byaje kuba impamo ubwo yashyiraga hanze bwa mbere ubwoko bwe bw’imyenda yaje kwita F.Zahabu.

Mu kiganiro twagiranye na Francis Zahabu yagize ati:Nyuma yo kubona ko mu Rwanda nta mark y’imyenda dufite naricaye ndibaza nti kuki abanyarwanda batakwambara imyenda yakorewe iwabo aho kugira ngo bajye bambara uy’abanyamahanga.Ibi bikaba byaranteye umurava wo gukora iyi myenda.

Kugeza ubu Francis Zahabu akaba afite umushinga wo gushinga ishuri rigamije gufasha urubyiruko guteza imbere impano zabo ku buryo zabagirira akamaro.

AMAFOTO:

ZAHABU

Nguwo Zahabu mu iduka rye.

zahabu

Akora imyenda y'amoko yose.

ZAHABU

Uyu ni umwe mu bo yambitse.

zahabu

zahabu

zahabu

Zahabu akorera i Remera ku Gisimenti.

zahabu

Zahabu

Muri Guess Who haba imideli y'amoko menshi

guess

francis

francis

Robert N.Musafiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND