RFL
Kigali

Mukiriya wa Fantastic wateguriwe Ubunani muri iri joro risoza umwaka wa 2012

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:31/12/2012 9:37
0


Mu rwego rwo gusoza umwaka ifata neza abakiriya bayo, Fantastic Restaurant yateguye Ubunani ku bakiriya bayo .Ni muri urwo rwego rero rwo gukomeza kwishimana n'abayigana yateganyije tomboka ku bantu bose bari buhataramire muri iri joro risoza umwaka wa 2012.



Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa Fantastic Restaurant  abakiriya bayo bari busoze umwaka bifata neza muri iyi restora bateguriwe igikorwa cyo gutombora ibihembo bitandukanye harimo na televiziyo nini kandi igezweho  ya Flat screen  iri buhabwe  umwe mu banyamahirwe. 

Muri iri joro kandi haraza kuba hari abacuranzi bakora Live y’akatarbone cyane ko ngo ubu bazaba bafite udushya dutandukanye  dore ko bari gukora imyitozo ikomeye kugirango bazaryohereze abazaba bari kwishimira umwaka mushya.

Twababwira ko Fantastic restaurant igira amoko y’ibiryo arenga ijana bakaba bakora self service,take away,Outside Catering,cakes z’ubukwe n’ibindi byinshi.Usibye ibyo kandi banerekana imipira yose ishoboboka. 

Muri Fantastic restaurant kandi haboneka na Connection ya Internet itangwa ku buntu ku ba kiriya baho baba barimo gukoresha mudasobwa, ukaba ushobora no kwishyura ukoresheje VISA Card. 

Fantastic Restaurant iherereye mu jyi wa Kigali rwagati munsi ya Kigali City Tower imbere ya Station ya Kobil, ubuyobozi bw’iyi Resitora buratangaza ko biraza kuba bishyushye no kuri uyu wagatanu  hamwe n'iyi weekend yose muri rusange.

Ku bashaka ibindi bisobanuro ukaba ushobora guhamagara ku murongo wa telefoni 1314 ku buntu.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND