Mu rwego rwo kwifuriza abakiriya bayo ndetse n’ abanyarwanda bose muri rusange umunsi mukuru wa Noheri, Resitora Chez Benny ku munsi w’ejo taliki 24/12/2014 guhera I saa kumi n’imwe izaba yagabinyije 25% ku biciro by’ibinyobwa ndetse n’ibiribwa. Abazabagana bakazahasanga kandi Buffet Carnivore idasanzwe.
Aganira na Inyarwanda.com , Benny aka ari na we nyiri resitora, yadutangarije ko iri gabanya ry’ibiciro (Reduction)bariteguye mu rwego rwo kwifuriza Noheri nziza abakiriya bayo , abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange. Yagize ati” Ubu ni bwo buryo twahisemo kwifatanya n’abakiriya bacu kugira ngo tubifurize iminsi mikuru myiza y’isozwa ry’umwaka wa 2014, by’umwihariko umunsi mukuru wa Noheri.
Yakomeje agira ati” Kuwa gatatu, umunsi ubanziriza Noheri ni ukuvuga taliki ya 24/12/2014, tuzaba twagabanyije ibiciro ho 25%, haba ku biribwa ndetse no kubinyobwa. Ikindi kidasanzwe ni uko tuzaba twabateguriye Buffet carnivore, ngenekeje ni buffet y’ubwoko bwose bw’inyama kandi zitekanywe ubuhanga”
Muri iyi resitora uhasanga isuku yo ku rwego rwo hejuru
Mu nyama zizaba zziboneka muri Resitora Chez Benny harimo : Inyama y’ifi ndetse na Brochettes zayo, inyama z’ihene na brochettes, inyama z’inka ziteguye ku buryo nbwa gihanga(côte à l’os), inyama z’inkoko,iz’inkwavu(Lapins grilles). Ku bazaba bari mu matsinda cyangwa umuryango munini bazahasanga ihene yokeje uko yakabaye(Chevre entiere) itekanye n’ipirawu.
Muri Resitora Chez Benny uhasanga amafunguro ateguye neza
Resitora Chez Benny ibarizwa mu nyubako ya Centenary house ahagana muri rond point ya ruguru mu mujyi rwagati, ku nyubako yo hasi. Bafungura guhera saa moya za mugitondo kugeza i saa tanu z'ijoro.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO