RFL
Kigali

Mu rwego rwo kwifuriza abakiriya bayo umunsi mukuru wa Noheri, Resitora Chez Benny yagabanyije ibiciro inabategurira Buffet Carnivore

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/12/2014 10:41
2


Mu rwego rwo kwifuriza abakiriya bayo ndetse n’ abanyarwanda bose muri rusange umunsi mukuru wa Noheri, Resitora Chez Benny ku munsi w’ejo taliki 24/12/2014 guhera I saa kumi n’imwe izaba yagabinyije 25% ku biciro by’ibinyobwa ndetse n’ibiribwa. Abazabagana bakazahasanga kandi Buffet Carnivore idasanzwe.



Aganira na Inyarwanda.com , Benny aka ari na we nyiri resitora, yadutangarije ko iri gabanya ry’ibiciro (Reduction)bariteguye  mu rwego rwo kwifuriza Noheri nziza abakiriya bayo , abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange. Yagize ati” Ubu ni bwo buryo twahisemo kwifatanya n’abakiriya bacu kugira ngo tubifurize iminsi mikuru myiza y’isozwa ry’umwaka wa 2014, by’umwihariko umunsi mukuru wa Noheri.

Cher Benny

Yakomeje agira ati”  Kuwa gatatu,  umunsi ubanziriza Noheri ni ukuvuga taliki ya 24/12/2014, tuzaba twagabanyije ibiciro ho 25%, haba ku biribwa ndetse no kubinyobwa. Ikindi kidasanzwe ni uko tuzaba twabateguriye Buffet carnivore, ngenekeje ni buffet y’ubwoko bwose bw’inyama kandi zitekanywe ubuhanga

Chez BennyMuri iyi resitora uhasanga isuku yo ku rwego rwo hejuru

Muri iyi resitora uhasanga isuku yo ku rwego rwo hejuru

Read more at: http://inyarwanda.com/articles/show/OtherNews/resitora-chez-benny-igisubizo-ku-banyakigali-n-abagenderera-uyu-mujyi-61393.html
Copyright © Inyarwanda.com, All Right Reserved

Mu nyama zizaba zziboneka muri Resitora Chez Benny harimo : Inyama y’ifi ndetse na Brochettes zayo, inyama z’ihene na brochettes, inyama z’inka ziteguye ku buryo nbwa gihanga(côte à l’os), inyama z’inkoko,iz’inkwavu(Lapins grilles). Ku bazaba bari mu matsinda cyangwa umuryango munini bazahasanga ihene yokeje uko yakabaye(Chevre entiere) itekanye  n’ipirawu.

Chez Benny

Chez Benny

Muri Resitora Chez Benny uhasanga amafunguro ateguye neza

Resitora Chez Benny ibarizwa mu nyubako ya Centenary house ahagana muri rond point ya ruguru mu mujyi rwagati, ku nyubako yo hasi. Bafungura guhera saa moya za mugitondo kugeza i saa tanu z'ijoro.

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Paul9 years ago
    Vraiment ndashimira Benny kuba yifuje ko twizihiza noheli dufata ku mafunguro ye ni byo kunywa.Ariko se uwakumva ko yagabanyije 25% igiciro cyari angahe mbere none ubu cyageze kuri angahe?Murakoze cyane
  • Nate9 years ago
    Bazashyireho gahunda ya buffet carnivore ku yindi minsi itari iya famille maze batumenyeshe. Amakuru yabo ntakunze kuboneka ku bantu badakunze kugera ku mugi rwagati





Inyarwanda BACKGROUND