RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:15/03/2013 11:50
0




MTN niyo sosiyete ya mbere muri Africa ikaba ibarizwa mu 100 za mbere ku isi. Yatangiye mu mwaka 1994 igera mu Rwanda mu mwaka w’1998. Umwaka utaha izaba yujuje imyaka 20 imaze ikorana neza n’abafatabuguzi bayo. Iri ku mwanya wa 88 ku isi yose. Ku itariki ya 31 Ukuboza 2012, MTN yujuje abafatabuguzi milyoni 190 bari mu bihugu  Afghanistan, Benin, Botswana, Cameroon, Cote d’Ivoire, Cyprus, Ghana, Guinea Bissau, Guinea Republic, Iran, Liberia, Nigeria, Congo (Congo Brazzaville), Rwanda, South Africa, Sudan, Swaziland, Syria, Uganda, Yemen na Zambia.

Nk’uko byasobanuwe n’ubuyobozi bwa MTN mu Rwanda ku munsi w’ejo, MTN  ifite byinshi yagezeho birimo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kongera itumanaho hagati y’abantu hirya no hino ku isi, gufasha abatishoboye, gutabara abahuye n’ibiza…ibi byose bikiyongeraho ko MTN ari sosiyete ikora uko ishoboye ikorohereza abakiriya bayo kubona service nziza mu buryo butabagoye.

MTN yegereje abakiriya bayo service mu rwego rwo kurushaho gukorana nabo.

KANDA HANO UREBE BYINSHI MU BIKORWA BYA MTN.

Kugeza MTN imaze kugeza ku bakiriya bayo n’abandi bose bifuza kuyigana umurongo wa interineti ukora neza unihutisha ibikorwa by’abawukoresha ugereranyije n’andi masosiyete y’itumanaho. Iri terambere mu by’itumanaho ryazanwe na MTN rizakomeza gukwirakwizwa mu bafatabuguzi bayo ku isi hose .

Kugeza ubu, MTN yashyize hanze SIM Card nshya igura amafaranga y’u Rwanda 500 umukiriya agasangaho 250 yo guhamagara. Iyi Sim Card kandi ifite akarusho dore ko ubona amahirwe yo kujya uhamagara numero 3 ku mafaranga 10 ku munota gusa. Iyi sim card kandi ihabwa amafaranga 100 y’inyongera buri cyumweru uko wongereyemo ama inite. Ubona kandi ijana ku ijana ry’inyongera iyo usubije sim card yawe ku murongo hakiyongeraho message z’ubuntu.

Muri iki kiganiro abanyamakuru n’abandi bafatanyabikorwa ba MTN batanze ibitekerezo ku cyakorwa ngo imikorere ya MTN irusheho gutera imbere. Abafite impungenge kuri service zimwe na zimwe nabo bahawe icyizere ko aho bitagenda neza hose bazagerageza kuhakosora mu minsi iri imbere umukiriya wese wa MTN akajya ayivuga imyato.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND