RFL
Kigali

MTN yazanye uburyo bushya bwo kwishyura imisoro ya Rwanda Revenue Authority (RRA) ukoresheje MTN Mobile Money

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:29/04/2015 17:19
1


Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Mata,2015 MTN Rwanda ifatanyije na Rwanda Revenue Authority (RRA) batangije uburyo bushya bwo kwishyura imisoro ukoresheje MTN Mobile Money.



Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yasobanuraga imikorere yo kwishyura imisoro ya RRA ukoresheje MTN Mobile Money, umuyobozi mukuru wa MTNN Rwanda Ebenezer Asante, yagize ati “Twatangije igikorwa gishya cyo kwishyura imisoro ukoresheje  MTN Mobile Money, ni igikorwa kigiye gufasha abanyarwanda bose muri rusange ndetse n’abishyura imisoro by’umwihariko, kuko bazajya bishyura imisoro yabo  bakoresheje telefone zabo mu buryo bwa MTN Mobile Money”.

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Ebenezer Asante asobanura iby'iyi gahunda

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Ebenezer Asante asobanura iby'iyi gahunda

Nk’uko bakomeje babisobanura kandi iki gikorwa kije gufasha abacuruzi n’abandi bantu bose batanga iyi misoro kuko ubu buryo buzaborohereza gusora bibereye muri gahunda zabo za buri munsi dore ko bitwara iminota mike.

 d

Abakozi ba MTN, aba RRA basobanurira abanyamakuru iyi gahunda

Tusabe Richard, komiseri mukuru w'Ikigo cy'igihugu cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) yagize ati “Iyi ni gahunda nziza ije korohereza abacuruzi n’abafite ibigo bito kubasha kumenyekanisha imisoro ndetse no kuyishyura bakoresheje telefoni zabo

Tusabe Richard, komiseri mukuru w'ikigo cy'imisoro n'amahoro ari kumwe n'umuyobozi wa MTN Rwanda

Tusabe Richard, komiseri mukuru w'Ikigo cy'igihugu cy'Imisoro n'Amahoro ari kumwe n'umuyobozi wa MTN Rwanda 

Abakozi ba MTN, aba RRA basobanurira abanyamakuru iyi gahunda

Abitabiriye iki gikorwa bafashe ifoto y'urwibutso

Ubu buryo buzajya butwara amafaranga 30 gusa kandi umuntu ubukoresha azajya aba afite ubushobozi bwo gusora agera kuri miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Gukoresha ubu buryo ni ugukanda *182# maze ugakurikiza amabwiriza.

Niyonzima Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Harerimana emile 1 year ago
    Kobyanze kodusorera ubutaka mwadufasha murakoze





Inyarwanda BACKGROUND