RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:27/02/2013 16:03
0




Nk’uko byatangajwe na Khaled Michawi umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda iyi nkunga igizwe n’amabati 1800 ndetse n’imisumali yo kuyasakara byose hamwe bifite agaciro kagera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.Uyu muyobozi yakomeje avuga ko MTN yababjwe cyane n’ibyabaye ndetse ikaba itazahwema gufasha abaturage b’u Rwanda dore ko n’ubusanzwe MTN ikoresha amafaranga agera kuri milyoni 100 buri mwaka mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abanyagihugu.

Mu ijambo rye,umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yashimiye MTN kuba ariyo ifashe iya mbere mu gufasha abakozwe n’iriya mvura yongeraho ko iki ari igikorwa cyiza buri wese yagakwiye gufataho urugero.

Fidel Ndayisaba yakomeje avuga ko muri rusange iriya mvura yahitanye abantu 6 yangiza amazu agera kuri 915 harimo 188 akeneye ubufasha bwihutirwa.Muri aya mazu harimo452 zo mu karere ka Nyarugenge,351 zo mui karere ka Gasabo ndetse na 142 zo muri Kicukiro.

Mbere na mbere umuyobozi w’umujyi wa Kigali akaba yashimiye abaturage ku mumutima utabara bagaragarije abakozweho n’iriya mvura ndetse n’umuyaga bidasanzwe.

Tubibutse ko iyi mvura irimo umuyaga mwinshi yaguye ku wagatandatu ikangiza ibintu byinshi harimo amazu,imihanda,amatara yo ku mihanda,amamodoka,ibikorwa remezo n’ibindi.

Robert N.Musafiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND