RFL
Kigali

MTN yashyikirije ibihembo bya nyuma abatsinze muri promosiyo ya Mobile money

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/03/2014 9:46
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 06/03/2014, ku ishami ry'ubucuruzi rya MTN riri Kimironko niho habereye umuhango wo gusoza ku mugaragarop poromosiyo ya MTN yari yarageneye abakiriya bayo bakoresha serivise za MTN mobile money.



Mu gusoza iyi poromosiyo MTN ikaba yashyikirije ibihembo abanyamahirwe ba nyuma babashije gutsindira amafaranga yabo, aho batanu muri bo begukanye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 naho igihembo gikuru cyegukanywe n’uwitwa David Ntegerejimana akaba ari ibihumbi 500(500,000Frw).

Muri iyi poromosiyo yari imaze amezi abiri, umukiliya wese washoboraga gukoresha Mobile money yaba mu kohererezanya amafaranga, kugura Cash power, kugura Airtime,.. icyo gihe wabaga ufite amahirwe yo gutsindira amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 500.

Mu gihe cy’amezi abiri abanyamahirwe bagera kuri 46 bakaba baratsindiye amafaranga anyuranye, muri rusange iyi poromosiyo ikaba irangiye hatsindiwe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 5 n’ibihumbi 500(5,500,000FRW).

Munyampundu Norman umuyobozi muri MTN ukuriye ishami rya MTN Business ari nawe wasoje kumugaragaro iyi poromosiyo yavuze ko bari barayishyizeho mu rwego rwo gushimira abakiliya bayo bakomeje kwitabira gahunda za MTN mobile money.

Abanyamahirwe batsindiye ibihumbi 100

Abanyamahirwe batsindiye ibihumbi 100

Munyampundu Norman na David Ntegerejimana wabashije gutsindira ibihumbi 500

Munyampundu Norman ati “Dufite abakiliya benshi ba MTN bari kuri MTN mobile money kandi twishimira kuba dukomeza gukorana nabo neza nu muri ubwo buryo rero ubuyobozi bwa MTN bwiyemeje ko bwashyiraho akantu kameze nka gashimwe kla promosiyo ya Mobile money dushimira abakiliya bacu.”

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND