RFL
Kigali

MTN yamuritse kumugaragaro ishami ryayo rishya rya MTN Business

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/03/2014 9:38
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2014, sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda yamuritse ku mugaragaro ishami ryayo rishya rya MTN Business mu mihango yabereye muri Kigali Serena Hotel.



MTN Business ni ishami rishya MTN yashyiriyeho abakiliya bayo bagizwe ahanini n’ibigo binini n’ibiciriritse, aho bazajya bahabwa serivise zirimo umuyoboro mugari wa interineti, kongera ikoranabuhanga mu cyiswe MTN conference bridge, gufasha ibigo byifuza umurongo rusange wo guhamagara ku buntu, serivise zijyanye no kwakira, kubikuza  no kohererezanya amafaranga ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rya telefone na moderm z’iyi sosiyete.

MTN Business

Munyempundu Norman, umuyobozi mushya ushinzwe iri shami rya MTN Business

Nk'uko byagarutsweho na Munyempundu Norman ari nawe muyobozi mukuru mushya w’iri shami yavuze ko serivise zigiye kujya zitangirwa muri iri shami zari zisanzwe gusa bakaba bifuza kurushaho kuzinoza no kwegera abakiliya babo ari nako bahanga utundi dushya.

Munyempundu Norman ati “ Mu by’ukuri uyu munsi twamuritse icyo bita MTN Business, ni ishami muri MTN rizajya rireba abakiliya cyane cyane ba bantu b’ibigo binini n’ibiciriritse, twayishyizeho kugirango ishobore kwegera hafi kandi vuba na bwangu abakiliya bacu bari muri urwi rwego.”

MTN

Yakomeje agira ati,“ Dufite gahunda ndende, twari dufite services nyinshi abakiliya bafataga ariko noneho tugiye kongeraho n’izindi nyinshi. Dufite gahunda y’uyu mwaka hari serivices dushaka kumurika kandi zikagera kuri abo bakiliya bacu, turashaka no kurushaho gushyira ingufu kuri interinet twatangaga kugirango nibakoresha umuyoboro wa internet ya MTN babashe kunyurwa.”

Bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa barimo abahagarariye ibigo biini n'ibiciriritse bikorana na MTN

Bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa barimo abahagarariye ibigo binini n'ibiciriritse bikorana na MTN

Iri shami rya MTN Business ngo rifite inshingano zo kwita ku bakiliya amasaha 24 kuri 24 mu minsi 7 yose y’icyumweru aho bazajya bakira abakiliya bakabakemurira ibibazo byose mu gihe gito gishoboka.

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND