RFL
Kigali

MTN yahaye ikigo cya ESPANYA mudasobwa 36

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/10/2012 0:00
0




Ibinyujije muri  MTN Foundation,sosiyete y’itumanaho ya MTN,kuri uyu wa mbere yashyikirije ikigo cy’amashuri cya ESPANYA giherereye mu karere ka Nyanza mudasobwa 36 zifite umurongo wa internet.

mtn

Mudasobwa 36 nizo zahawe ishuri rya ESPANYA

Ikigo cya ESPANYA kibaye ikigo cya 8 MTN iteye inkunga ya mudasobwa mu bigo 11 byo mu Rwanda bigomba guterwa inkunga nk’iyi muri uyu mwaka ariko iki gikorwa kikazakomeza no mu yindi myaka kugeza igihe ibigo byose byo mu Rwanda byose bizagerwaho n’iyi nkunga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yavuze ko  izo mudasobwa zije kunganira imihigo akarere kashyizeho umukono igamije kuzamura ikoranabuhanga ndetse anashimira sosiyete ya MTN kuri iki gikorwa.

Zulfat Mukarubega uhagarariye MTN Foundation yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko yizeye ko abanyeshuri bazagaragaza akamaro bazagirirwa n’izi mudasobwa babinyujije mu musaruro bazatanga mu manota ndetse anashimira perezida wa repubulika kubera uburyo ashishikariza abanyarwanda gukunda no gukoresha ikoranabuhanga mu itumanaho(ICT).

Umuyobozi w’ikigo cya ESPANYA yashimiye sosiyete ya MTN ku ruhare igira mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’igihugu harimo n’uburezi ndetse anizeza ko izo mudasobwa zizagira uruhare runini mu mitsindire y’abanyeshuri muri iki kigo.

Tubabwire ko izi mudasobwa 36 MTN yahaye iki kigo ndetse n’ibindi ziba zifite itumanaho rya internet(internet connection)y’ubuntu izamara igihe kigera ku mezi 12.

mtn

Abanyeshuli bishimiye iyi nkunga banatura MTN umuvugo

umudiho

Banacinye akadiho

mtn

Robert N Msafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND