RFL
Kigali

MTN Mobile Money imaze kunyuzwamo hafi miliyari 100

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:19/03/2013 8:55
0





Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Mobile Money muri MTN Rwanda, Albert Kinuma, ubwo buryo kuva bwatangira bugenda bukora neza ariko usanga hari bamwe bataritabira kubukoresha.

Aha yavuze ko kugeza ubu ubwo buryo bumaze kunyuzwamo amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 200 hafi miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

MTN Mobile Money ikaba yaratangije na none uburyo bufasha abakiriya bayo bari hanze y’u Rwanda, kohereza amafaranga bakoresheje internet.

Yakomeje avuga ko MTN yatangije ubwo buryo bwa Mobile Money mu rwego rwo gufasha abaturage baba mu byaro kubona amafaranga mu buryo bwihutse.

Mukamwiza Clemence, utuye mu Karere ka Gatsibo, akaba n’umwe mu bakiriya ba MTN bakoresha uburyo bwa Mobile Money, yavuze ko byabafashije kubona amafaranga mu buryo bwihuse aho baba mu cyaro, abafite abavandimwe babo mu mahanga nabo babasha kuboherereza amafaranga.

Yasabye abandi baturage gukoresha uburyo bwa MTN Mobile Money mu guhererekanya amafaranga.

Izuba rirashe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND