RFL
Kigali

Miss Kundwa Doriane yatangiye kwamamariza Airtel Rwanda, ahita aba Nyampinga wa 3 ubigezeho-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/03/2015 11:48
7


Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa bishize yegukanye ikamba, Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane yatangiye kugaragara ku byapa byamamaza servise za sosiyete y’itumanaho ya Airtel ahita aba nyampinga wa gatatu w’u Rwanda ukoranye n’iyi sosiyete nyuma ya bagenzi be Miss Mutesi Kayibanda Aurore na Akiwacu Colombe bamubanjirije.



Ibi byari byitezwe ko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2015 agomba guhita abona amasezerano y’umwaka wose yo guhagararira Airtel mu bikorwa byo kwamamza aho azajya agenerwa amafaranga y’umushahara wa buri kwezi ungana n’amadorari y’amerika 1000$ ni ukuvuga akabakaba ibihumbi 720 y’amafaranga y’u Rwanda.

Miss Kundwa

Miss Kundwa Doriane

Mu gushaka kumenya uko miss Kundwa Doriane yakiriye kuba yatangiye kwamamariza sosiyete ye ya Airtel twagerageje kumuvugisha gusa uyu nyampinga adutangariza ko kugeza ubu nta byinshi yabivugaho ko biramutse bimushobokeye yategura ikiganiro kigenewe itangazamakuru azatangarizamo byinshi kuri ibi bikorwa bye.

Miss Kundwa

Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2015, Miss Kundwa Doriane byari byitezwe ko agomba kuba ishusho y'ubwiza mu guhagararira no kwamamaza sosiyete ya Airtel

Ku ruhande rwa John Magara umuyobozi muri Airtel ushinzwe iyamamazabikorwa yadutangarije ko iyi ari intangiriro bafite ibikorwa byinshi bazakorana na Miss Kundwa Doriane kandi bakaba bizeye ko bizagenda neza.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tumukunde Patrick9 years ago
    nibyiza turabishimye
  • yvonne9 years ago
    She so cute
  • cyizaomar9 years ago
    nyampinga wacu arabikwiye kbsa kd ni mwiza cyane turamukunda
  • nyagahene9 years ago
    ubundi se ko ari umugande. Naho abanyarwanda ngo ni uwanyu. Komereza mukobwa w'igihugu cya kaguta (M7)
  • consolee9 years ago
    Ahaaaa!mbega akayabo!ndumva kuba mwiza.ari ukwiteganyiriza pe!!
  • DEDINE9 years ago
    uri mwiza rwose, ukwiriye ikamba ry'ubumiss
  • valens9 years ago
    urabwiye rwose





Inyarwanda BACKGROUND