Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa bishize yegukanye ikamba, Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane yatangiye kugaragara ku byapa byamamaza servise za sosiyete y’itumanaho ya Airtel ahita aba nyampinga wa gatatu w’u Rwanda ukoranye n’iyi sosiyete nyuma ya bagenzi be Miss Mutesi Kayibanda Aurore na Akiwacu Colombe bamubanjirije.
Ibi byari byitezwe ko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2015 agomba guhita abona amasezerano y’umwaka wose yo guhagararira Airtel mu bikorwa byo kwamamza aho azajya agenerwa amafaranga y’umushahara wa buri kwezi ungana n’amadorari y’amerika 1000$ ni ukuvuga akabakaba ibihumbi 720 y’amafaranga y’u Rwanda.
Miss Kundwa Doriane
Mu gushaka kumenya uko miss Kundwa Doriane yakiriye kuba yatangiye kwamamariza sosiyete ye ya Airtel twagerageje kumuvugisha gusa uyu nyampinga adutangariza ko kugeza ubu nta byinshi yabivugaho ko biramutse bimushobokeye yategura ikiganiro kigenewe itangazamakuru azatangarizamo byinshi kuri ibi bikorwa bye.
Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2015, Miss Kundwa Doriane byari byitezwe ko agomba kuba ishusho y'ubwiza mu guhagararira no kwamamaza sosiyete ya Airtel
Ku ruhande rwa John Magara umuyobozi muri Airtel ushinzwe iyamamazabikorwa yadutangarije ko iyi ari intangiriro bafite ibikorwa byinshi bazakorana na Miss Kundwa Doriane kandi bakaba bizeye ko bizagenda neza.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO