RFL
Kigali

Ku nshuro ya 3 Tigo Rwanda yashyikirije ibihembo bya Bonane abafatabuguzi bayo

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/12/2012 0:00
0




Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 14 Ukuboza 2012, isosiyete y’itumanaho Tigo yashyikirije ibihembo abafatabuguzi bayo batsindiye muri poromosiyo ya Bonane.

Ni nyuma yo gushyiraho poromosiyo ya tombola muri ibi bihe bisoza umwaka mu rwego rwo kwifuriza no gusangira n’abanyarwanda by’umwihariko abakiliya bayo muri iyi minsi mikuru isoza umwaka Sosiyete y’itumanaho ya TIGO, ku nshuro yayo ya gatatu(3) kuri uyu wa gatanu yashyikirije ibindi bihembo abagize amahirwe yo kubitsindira.

tigo

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14/12/2012 bikaba byari ibyishemo bidasanzwe ku musore Habagusenga Germais wari usanzwe ukora akazi ko mu rugo wabashije gutsindira igihembo gikuru cya Moto.

tigo

Habagusenga Germais

Si aba gusa kandi batsindiye ibihembo bitandukanye bya Tigo dore  ko nk’ibisanzwe mu bihembo byatanzwe kuri uyu wa Gatanu harimo n’amafaranga y’ishuri 300.000frw, amatelefone, amatike 10 y’ingendo za KBS nandi 10 yo guhahira mu iduka rya Nakumatt.

Tubibutse ko iyi tombola igikomeje nawe uri umufatabuguzi wa Tigo ukajya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telephone yawe ukandikamo ijambo Bonane ukohereza kuri 250 ushobora gusekerwa n’amahirwe ukaba wakwegukana kimwe muri ibyo bihembo byose.

tigo

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND