RFL
Kigali

Ku myaka 20 nari maze kuba umunyemari utigisa abo dusangiye isoko-Firmin Motel Urwuri

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:5/05/2014 14:09
0


Sindayigaya Firmin w’imyaka 24, akaba nyiri Motel Urwuri, iherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Huye, atangaza ko kuba umunyemari nta kigero cy’imyaka bisaba, kuko ubwo yari afite imyaka 20 yari amaze kuba umucuruzi ukomeye, ku buryo abo basangiye isoko bamugiriraga ubwoba.



Sindayigaya Firmin afite Motel (Hotel ntoya), ifite akabari, Resitora ishobora kugaburira abantu benshi bashoboka, baba abagana iyi Motel n’abashaka ko babibashyira (Outside Catering), ikagira icyumba cyaberamo amanama cyangwa kikakirirwamo abatumiwe mu bukwe. Ifite kandi n’amacumbi ashobora kwakira abantu basaga 100, harimo n’ibyumba by’abanyacyubahiro (VIP).

Urwuri

Motel Urwuri iri ku muhanda uva Huye ujya Nyamagabe hafi y'aharimo kubakwa Gare ya Huye

Iyo ugeze i Huye ukabaza aho wabona Urukwavu, Inkoko cyangwa Ifi biteguye neza, bakurangira muri Motel Urwuri. Ibi byiyongera ku bindi bisanzwe biboneka no mu zindi Bar, gusa aha bakaba bo bacuruza ibyo biyororera, n’ibyo bihingira.

Ese igitekerezo cyo gukora ubucuruzi yakigize ate?

Sindayigaya Firmin yavukiye mu cyaro cyo mu Murenge wa Mamba ho mu Karere ka Huye mu mwaka w’1990. Avuga ko yagize inzozi zo gukora ubucuruzi afite imyaka 13, maze inzozi ze ziba impamo ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

Urwuri

Sindayigaya Firmin nyiri Motel Urwuri

Nk’uko yakomeje abitangariza Inyarwanda.com, kubona bamwe mu bacuruzi bakomeye, akabona na bamwe mu bo mu muryango we bakoraga ubucuruzi, byatumye ahita atangira kugira inzozi zo kuba yabikora ndetse akanarenzaho.

Ibyo byatumye yiga amashuri yisumbuye, akajya asenga, asaba Imana ngo izamufashe mu ndoto ze zizabe impamo, akajya anazigama udufaranga duke yabonaga, ku buryo yarangije ayo mashuri afite igishoro gike cyatuma akora umushinga uciriritse.

Icyo gishoro ni cyo yakoresheje neza, yita ku kubahiriza gahunda n’amategeko bya Leta, bimubyarira inyungu, akomeza gukora, none kuri uyu munsi yiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye kandi aririhira, kandi hatitawe ku myaka 24 afite ubu abarirwa mu bacuruzi bubashywe muri Butare.

Ese kugirango Firmin agere kuri ibi, ibanga rye ni irihe?

Sindayigaya Firmin ufite Motel Urwuri, avuga ko mu bucuruzi bwe nta banga ridasanzwe akoresha, uretse gusenga akereka Imana gahunda ze zose, ubundi agaha agaciro umukozi n’abakiliya be.

Kuri Firmin: “Umukiliya si we mwami gusa, ahubwo n’abamufasha mu bucuruzi bwe (abakozi) na bo ni abami n’abami kazi.”

Ese Firmin avuga iki ku bushomeri bwugarije Urubyiruko?

Bigaragarira buri wese ndetse binateye inkeeke kuba rwinshi mu rubyiruko rurangiza amashuri yisumbuye, amakuru na za Kaminuza batabona akazi, ku buryo umwaka ku wundi ari ko umubare w’abashomeri ugenda wiyongera.

Inzego zitandukanye za Leta zishishikariza Urubyiruko kwihangira imirimo, ndetse rwanashyiriweho ibigo bitandukanye byigisha imyuga, n’ibigega bitandukanye birutera inkunga.

Sindayigaya Firmin asanga gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kurutera inkunga ubwa byo bidahagije, ahubwo Leta ikwiye gushyiraho n’uburyo bwo gutera abana bakiri bato, amatsiko n’amashyushyu yo kwihangira imirimo.

Ibi kandi ngo bikanakurikirwa no gushyiraho uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye y’urubyiruko, ngo kuko hari benshi bihangira imirimo, ariko bikarangira ibikorwa bya bo bitagize aho bigera.

Ibi ngo bizafasha ko urubyiruko ruzajya rugeza igihe cyo kwihangira imirimo rwaramaze no guhitamo umurongo wa bo wo kwihangira imirimo, kuko kutagira umurongo cyangwa gutinda kugira ibitekerezo byo kwihangira imirimo, ari kimwe mu bituma imwe mu mishinga y’Urubyiruko ihomba.

Sindayigaya Firmin ngo ubu yishimira kuba na we utanga umusanzu ufatika mu kubaka igihugu, aho umubare w’amafaranga yishyura mu misoro n’umubare w’abakozi akoresha kandi banatunze ingo za bo,asanga ari umusanzu uhagije ku muntu umwe, mu kwiyubakira igihugu.

Urwuri

Kimwe n'anadi muri Hotel, Motel ndetse n'utubari mu masaha y'akazi haba hafunze

Bingaro

Firimini yatangiye akodesha inyubako za Motel Urwuri ariko ubu arenda kurangiza kwishyura ngo azegukane burundu

Bingaro

Bingaro ziri munsi y'ibiti bitera amahumbezi ni kimwe mu biharanga

Ikiraro

Inoko n'inkwavu acuruza ni ibyo yiyororera ngo kuko abakiliya benshi bikundira ayo matungo magufi ya kinyarwanda, ngo kuko aya kijyambere atanurira

Caisse

Kuri Firimini Boss wa Motel Urwuri ngo ahandi hose bazi ko umukiliya ari umwami, ariko we ngo si cyo azirikana gusa ahubwo ngo Umukiliya ni umwami, ariko n'umukozi wese akoresha (mu gikoni, mu masuku, mi biraro, mu mirima, mu guhereza abakiliya,...) ni umwami

VIP

Uru ni uruganiriro rw'icyumba cya VIP

Salle

Motel Urwuri ya Firimini ifite icyumba cyakwakira inama cyangwa kikakirirwamo abatumiwe mu birori

Urwuri

Firimini afite n'ubusitani bwakwakirirwamo ubukwe n'indi mindi mikuru

Imodoka

Uretse imodoka zimufasha mu kazi ka buri munsi, Firimini afite n'imodoka agendamo, dore ko mu byo yateganyaga no gutunga imodoka byari birimo, ku buryo yarangije amashuri yisumbuye yaramaze kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Urwuri

Ibikorwa bya Firmin byatumye ahabwa ibyemezo by'ishimwe nk'umuntu wabaye indashyikirwa mu bikorera bo mu Karere ka Huye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND