RFL
Kigali

Konka Group igiye gusura no gutera inkunga abafite ubumuga bo mu kigo cya HVP Gatagara

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/01/2015 16:12
0


Tariki ya 26 Ukuboza 2014, mu gitaramo cyari kitabiriwe n’umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste nibwo ubuyobozi bwa KONKA Group bwatanze impano ku bantu bafite ubumuga bari bitabiriye igitaramo, bityo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama buzajya gusura ikigo HVP/Gatagara Nyanza kita cyane ku bafite ubumuga.



Byumvuhore nk’umuntu warerewe muri iki kigo cya HVP/Gatagara, yatumye benshi mu bamugaye bitabira igitaramo yari yajemo avuye i Burayi, kuri uwo munsi KONKA Group iboneraho gutanga impano ku bari aho bafite ubumuga ariko inabizeza kuzabatera inkunga zirimo n’ imodoka.

byumvuhore

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa KONKA Group, ngo imodoka yaragurishijwe ariko amafaranga yavuyemo akaba ari muri bimwe bagomba kuzateramo inkunga ikigo HVP/Gatagara ubwo bazaba bagisuye kuri uwo munsi watangajwe haruguru.

Muri icyo gitaramo cyiswe “Umuntu ni nk’undi” KONKA Group yatanze impano zirimo telefone (KONKA) dore ko ari nayo yari yagiteguye ku bufatanye na M.I.G.Ldt ndetse na Ruremire Focus, abantu benshi bakaba barishimiye Byumvuhore nk’umuhanzi ufite impano y’ubuhanzi kandi anafite ubumuga amaranye imyaka myinshi.

Ikigo HVP/Gatagara KONKA Group izajya guha inkunga, cyashinzwe mu mwaka w’ 1983 na padiri Fraipont Ndagijimana ari nawe Byumvuhore yaririmbye mu ndirimbo ye yise "Nyiribihembo Azaguhembe". Twabibutsa ko KONKA Group ifite ibicuruzwa bitandukanaye nka telefone, frigo, imashini zimesa, kizimyamwoto, decoder,....byose ku biciro byiza.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND