RFL
Kigali

King James na Airtel basinye amasezerano y'imikoranire ku mugaragaro

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/10/2012 0:00
0




Kuri uyu wa gatatu tariki ya 3/10/2012 nibwo umuhanzi King James na sosiyete y’iyumanaho Airtel basinye ku mugaragaro amasezerano y’imikoranire azamara igihe cy’umwaka umwe.

Kuri uyu munsi,  nibwo Airtel yashyize ku mugaragaro King James nk’amasaderi wayo mu Rwanda cyane cyane mu bikorwa byo kwamamaze ibikorwa bishya by’iyi sosiyete nkuko aya masezerano bafitanye abivuga.

Mu ijambo rye akimara kwerekwa abanyamakuru nk’ambasaderi wa Airtel mu Rwanda ,King James yatangaje ko amafaranga azasarura muri iyi mikoranire agomba kuzagira akamaro ku bafana be , abakoresha airtel  ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda.

King James yagize ati: “Aya masezerano azagira akamaro ku bafana banjye. Nzagerageza gusura abarwayi, abakene ndetse no gufasha abantu batishoboye mu buryo butandukanye. Sinavuga ngo abanyarwanda bose nzabafasha ariko nzakora igishoboka, abafana banjye ndetse n’abakoresha umurongo wa Airtel bagira icyo bunguka.”

Nkuko byasobanuwe na bamwe mu bayobozi ba Aitel, aya masezerano bagiranye na King James azamara igihe cy’umwaka umwe. Uyu muhanzi azajya afasha airtel kwamamaza bimwe mu bikorwa byayo dore ko ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda banakundwa n’imbaga y’abanyarwanda kubera ubuhanzi bwe.

King James kandi azunguka byinshi dore ko Airtel ikorana n’abahanzi bakomey ku isi barimo 2Face, R Kelly, amakipe akomeye ku isi bityo King James akaba ashobora kuzabona amahirwe yo kuririmbana nabo.

AMAFOTO:

KING JAMES

King James asinya amasezerano afitanye na Airtel.

KING JAMES

King James ahererekanya ibitabo bikubiyemo amasezerano n'umuyobozi wa Airtel mu Rwanda Bwana Paluku Marcelin.

KING JAMES

King James yahawe umupira w'Ambasaderi.

KING  JAMES

KING JAMES

James yari yaherekejwe na manager we Jabo Landry.

KING JAMES

Muri uyu muhango, abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo.

Munyengabe Murungi Sabin 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND