RFL
Kigali

KCB yahaye KIE inkunga ya miliyoni eshanu yo kuzahugura abarimu

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:14/03/2013 8:36
0




Maurice K.Toroitich, Umuyobozi mukuru wa KCB, yavuze ko abarimu 22 aribo bazahugurwa mu rurimi rw’Icyongereza.

Yavuze ko iki gikorwa kizaba mu gihe cy’imyaka itanu, buri mwaka KCB izajya itanga miliyoni esha, .Iki gikorwa kizatangira mu kwezi kwa Mata uyu mwaka.

Umuyobozi mukuru KIE, Prof. George K. Njoroge, yavuze ko hazahugurwa abarimu baturuka mu turere twose tw’Igihugu mu guteza imbere uburezi.

Ati "Abarimu bazahugurwa barimo abigisha Icyongereza n’andi masomo ariko batakizi neza, bizabafasha kwigisha amasomo batanga mu mashuri arimo ay’uburezi bw’ibanze bw’inyaka icyenda( 9YBE) na cumi n’ibiri(12YBE), binafashe mu gutanga ubumenyi bufite ireme ».

KCB itangaza ko atari ibi bikorwa ikora mu gufasha Abanyarwanda kugera ku iterambere, inafasha muri gahunda z’ ubuzima aho mu mwaka wa 2012 yatanze miliyoni eshanu mu kubaka ivuriro rya Rugabano ( Poste de Santé)mu karere ka Rusizi, bagakora n’ ibindi bikorwa.

KCB itangaza ko izakomeza gushyira ingufu mu burezi, mu buzima mu kubungabunga ibidukikije, mu bikorwa byo kwihangira imirimo, iby’ imibereho myiza y’abaturage n’ibindi bifasha mu iterambere ry’abaturage no kugira ubuzima bwiza.

Igihe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND