Umunsi w’abari n’abategarugori ni umunsi wizihizwa k’urwego mpuzamahanga ndetse n’u Rwanda rukaba ruri mu bihugu byamenye agaciro k’umwari n’umutegarugori ndetse bakagira n’uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ku isi hose, umunsi w’abari n’abategarugori ufatwa nk’umunsi wo kwizihiza ibikorwa by’intagereranywa byagezweho n’abari cyangwa abategarugori ndetse hakomeza gushimangirwa uburinganire.
Buri mwaka umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori wizihizwa kuwa 8 Werurwe. Bwa mbere uyu munsi ukaba warizihijwe mu mwaka wa 1911, hakaba harabaye ibikorwa bitandukanye byerekana ko abari n’abategarugori bashoboye kandi ko imbaraga zabo hari aho zageza igihugu igihe bahawe amahirwe.
Ni kubw’iyo mpamvu rero Kaymu Rwanda nayo yatekereje cyane ku bari n’abategarugori mu Rwanda ibashyiriraho icyiciro(category) yo guhahiramo bimwe mu byo bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse ku giciro cyiza.
Kanda hano utangire uhahe http://bit.ly/1LOTEIR
Kaymu Rwanda kandi yarashyizeho irushanwa (competition) kuri Facebook page yabo (Kaymu Rwanda) aho hazajya habazwa ibibazo bijyanye n’uyu munsi hanyuma usubije neza agatsindira Kaymu Kash ya 15,000 RWF
Kaymu Kash akaba ari voucher ziba zifite agaciro k’amafaranga,umuntu wazitsindiye akaba azikoresha ahahira kuri Kaymu
TANGA IGITECYEREZO