RFL
Kigali

Kaymu ikomeje koroshya ubucuruzi mu Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/01/2015 14:20
0


Uko ubucuruzi bugenda bwaguka mu Rwanda, ninako gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bigenda bihabwa agaciro ariko bikanibazwaho ibibazo byinshi cyane cyane ku ruhande rw’abashoramari.



Ese ni iki twakora kugirangodutangire gukorera k’umbuga za internet? Ni gute gukoresha ikoranabuhanga byahindura imikorere yacu? Ni iki abagezeho mbere baturusha? Ni gute abaguzi bazabasha kugura? Ni uwuhe mutekano ibicuruzwa byacu biba bifite? Ese uburyo bwo kwishyura ni ubuhe? ....

Kaymu Rwanda ikaba ifata ibi bibazo ikabiha agaciro n’ibisubizo bibereye abanyarwanda kumpande zombi, (abacuruzi, abashoramari n’abaguzi cyangwa abahabwa serivisi).

Ubucuruzi butaratangira gukoresha ikoranabuhanga buzagezwaho uko bwatera intambwe bukagera ku baguzi bose mu gihugu hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Abacuruzi bataratangira gukoresha iri koranabuhanga bazabona uburyo internet ishobora guhindura ubuzima bw’ishoramari mu Rwanda ndetse tukarenga ku bihugu byadutanze muri iri koranabuhanga.

Ese ni ngombwa gukoresha ikoranabuhanga?

Kimwe mu bintu ubucuruzi bukorewe kuri internet bufasha ni ukumenyekanisha ibicuruzwa byawe kandi nta kiguzi, ku bacuruzi bakiri bato bigufasha kuba wava ku rwego rwo kumenyekana mu gace gato ukoreramo ahubwo ukajya ku rwego rw’igihugu.

Bamwe mu bamenye ibanga ryo gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bwabo bemeza ko;

  • Mu bafite ubucuruzi bucirirtse hiyongereyeho 60% ku bucuzi bwabo nyuma yo gutangira gukoresha ikoranabuhanga.

 

  • 40% bakaba bemeza ko byabafashije kugeza ubucuruzi bwabo kubaguzi batandukanye mu gihugu.

 

 

  • 73% bakaba bishimira ko hari amafaranga batagitanga mubucuruzi bwabo kuko nk’abaguzi babo 90% bitabwaho na Kaymu Customer support.

Ese ni iki bisaba gukorana na Kaymu?

Kuba umushoramari bihera mu kubikunda kandi ukizera ko bishoboka,igihe ufite ubucuruzi kandi bufite stock ushobora kwegera ibiro bya Kaymu tukagufasha umenyekanisha ubucuruzi bwawe no gutera imbere mu butyo bw’ikoranabuhanga.

Abatangiye gukoresha iri koranabuhanga mu bihugu biteye imbere bemeza ko bazamuye ubucuruzi bwabo kuburyo bufatika ibi bikagira uruhare mu iterambere ryabo ndetse n’igihe cyabo bikabafasha kugikoresha neza.

Ibihugu nka America byo ukaba usanga bifite imbuga nyinshi zikorera ubucuruzi kuri internet harimo ndetse n’izo twamenye hano muri Africa nka Amazon cyangwa e-bay n’izindi.muri East Africa nko muri Kenya,Uganda n’ibindi bikaba bimaze gutera imbere mukwitabira iri koranabuhanga.

Iyo ukoresha ubucuruzi bw’ikoranabuhanga abaguzi babasha kubona ibugurishwa bitabagoye binyuze mu mafoto aba afite ubusobanuro buhagije.

Umutekano ku bicuruzwa nawo waba wibazwaho byinshi arko Kaymu yishingira umutekano y’ibicuruzwa igihe biri mu maboko yabashinzwe kubigeza kuwaguze.

Umutekano w’amafaranga kuwaguze urizewe igihe ukorera  ubucuruzi bwawe kuri internet kuko umuguzi ashobora kwishyura igihe abonye icyo yaguze.

Imiryango irafunguye kuri buri muntu wifuza kugura no kugurishiriza kuri Internet, nkuko iterambere rikomeje gushyirwamo imbaraga ninako igihe kirukanka kandi buri wese yifuza kwikura mu bukene, n’ubwo u Rwanda rutuwe n’abaturage batari benshi cyane ariko kubagezaho ibyo bakeneye udakoresheje ikoranabuhanga byazadutwara imyaka itari mike.

Kaymu.rw ni urubuga ruhuza kandi rukorohereza abacuruzi kumenyekanisha no kugurisha ibicuruzwa byabo ndetse n’abaguzi bakabasha kubona ibyo bifuza mu gihe gito, ikaba ifasha abacuruzi babigize umwuga ndetse n’abashaka kugurisha ibyo batagikoresha kumenyekanisha ibyo bagurisha, kuri Kaymu ukaba uhasanga ibicuruzwa by’ubwoko bwose kandi kugiciro gito kandi ntakuka.

Kaymu.rw ikaba yishimiye gukorana n’abacuruzi mu nzego zitandukanye,u shobora guhamagara kuri +250725219626/+250784365917 cyangwa ugasura urubuga www.kaymu.rw

Duhagurukire gukoresha ikoranabuhanga mu kwiteza imbere, ndetse n’igihugu cyacu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND