Ku cyicaro gikuru cya Airtel i Remera hakomereje gahunda yo guhemba abanyamahirwe 36 batsinze muri iki cyumweru muri promotion Dunda wongeyeho 1 watsindiye igihembo nyamukuru cya buri kwezi.
Karunga Bernard ashyikirizwa ibihembo bye na Brian Kirungi ushinzwe iby'amategeko muri Airtel Rwanda
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gicurasi, ku cyumweru cyayo cya kane muri poromosiyo Dunda hahembwe abanyamahirwe batsindiye ibihembo bya buri munsi harimo 6 batsindiye imipira yo gukina ya Airtel, 6 batsindiye imipira yo kwambara ya Arsenal na Airtel, 6 batsindiye icupa ry’amazi ryo kujyana muri siporo, 6 batsindiye 50,000.
Uretse ibi bihembo bya buri munsi hanatanzwe ibihembo bya buri cyumweru harimo amafaranga Rwf10,000 yatsindiwe n’abantu 10, hanatanzwe Rwf25,000 k’ufite amanota ya kabiri mu cyumweru n’ibihumbi ijana k’ufite amanota ya mbere ya buri cyumweru naho igihembo nyamukuru cya buri kwezi kingana n’amafaranga Rwf500,000 nk’uko twabibabwiye kikaba kigukanywe na Karunga Bernard.
Mu kiganiro kigufi twagiranye n’uyu mugabo wegukanye akayabo ka Rwf500,000 yadutangarije ko afite ibyishimo bidasanzwe gusa ngo akaba yarafite ikizere gihagije bitewe n’uburyo yitabiriye uyu mukino akaba asaba n’abandi gushyiraho akabo.
Aba bose ni abanyamahirwe ba Dunda Promo ya Airtel
Selemani Nizeyimani
TANGA IGITECYEREZO