RFL
Kigali

JCI-Rwanda yahawe abayobozi bashya

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/11/2012 0:00
0




Umuryango mpuzamahanga w’urubyiruko ruharanira kugeza Isi JCI wahawe abayobozi bashya mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 04 Ugushyingo 2012.

JCI

Bwana Pascal Mugisha arahirira kuzuzuza inshingano ze.

Mu muhango wabereye muri Kigali Serena Hotel, mbere yo guhererekanya ububasha hagati y’ubuyobozi bushya n’ubucyuye igihe bw’uyu muryango mu Rwanda, hakaba harabaye umuhango wo gushyikiriza ibihembo abatsinze amarushanwa yo gutegura imishinga.

Umuyobozi mushya wahawe ububasha kuri iki cyumweru ni Pascal Mugisha akaba yarasimbuye kuri uyu mwanya Albert Nzamukwereka, uzasoza manda ye kuwa 31 Ukuboza 2013 ari nabwo Pascal azatangira kuyobora.

JCi

Bwana  Albert Nzamukwereka umuyobozi wa JCI Ucyuye igihe

Nyuma yo kwemezwa nk’umuyobozi mushya wa JCI Rwanda, bwana Pascal Mugisha yavuze ko uyu muryango ugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo wongere umubare w’urubyiruko rw’Abanyarwanda bawubera abanyamuryango, bityo bakungurana ibitekerezo ku buryo urubyiruko rwarushaho gukora byiza.

Muri ibi birori kandi hari na rwiyemezamirimo ukiri muto Sabirul Islam, akaba ari n’umwanditsi w’ibitabo ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza.

Sabirul Islam afite imyaka 20 y’amavuko akaba yaragenewe igihembo na JCI mu bihembo igenera abantu bakiri bato 10 b’indashyikirwa ku rwego rw’isi mu mwaka wa 2010.

Uyu musore akaba yarabashije gushinga sosiyete y’ikoranabuhanga ubwo yari afite imyaka 14 gusa kuri ubu akaba amaze kuzenguruka Isi atanga ibiganiro mu rwego rwo gukangurira abantu kwihangira imirimo no kwigirira icyizere go ye akaba amze kugera ku bantu ibihumbi 800 muri miliyoni ashaka kugeraho.

JCI

Sabirul Islam na Dr Ivan Twagirashema Umujyanama wihariye w’Umuyobozi wa JCI 

Umwe mu bahawe ibihembo waganiriye n’Inyarwanda.com, Dushimiyimana Valentine wiga muri Mount Kenya University yatangaje ko yishimiye kuba umushinga we warabashije gutsinda.

Ati: “Nakoze umushinga ujyanye no gutunganya Soya, byaranshimishije cyane kubona mu bantu benshi cyane bari babashije kwitabira irushanwa naratsinze, nkimara kumenya ko natsinze byanteye imbaraga nyinshi cyane numva ko nshobora kuzamura umushinga wanjye nkareka gukora ku rwego rwo hasi ukaba wagera ku rwego mpuzamahanga”.

Valentine atangaza ko yishimira ibihembo yahawe harimo kumuha abantu bamukurikiranira hafi mu mushinga we.

imishing

Abatsinze mu mishinga itatu ya mbere bahawe ibihembo bitandukanye

Pascal muri komite bazayoborana hakaba harimo Umujyanama wihariye w’Umuyobozi wa JCI Dr Ivan Twagirashema, Umuyobozi Mukuru wungirije Michaelle Kubwimana, Umunyamabanga Mukuru Grace Mugabekazi, Ushinzwe itangazamakuru Bosco Kagabo, Ushinzwe ICT Vincent Ruzibuka, Ushinzwe amahugurwa Dr Kerosi Josephat Bosire n’ushinzwe amategeko Mwaya Ndamage.

JCI

Mu muhango wo guhererekanya ububasha

JCI

Pascal Mugisha niwe muyobozi wa JCI Rwanda mu mwaka wa 2013

Pascal

Pascal arahiza abo bazafatanya kuyobora

jci

Bakiriye n'abanyamuryango bashya

urban

Urban Boys nibo basusurukije abari aho

jci

Ifoto y' urwibutso

Jean Paul IBAMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND