Ku ncuro ya 7 irushanwa rya Copa Coca-Cola rigamije guteza imbere impano y’umupira w’amaguru mu bana bakiri bato, riterwa inkunga n’uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cya Coca-Cola rikazatangira ku itariki ya 2 Gicurasi, 2015.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya Bralirwa bagerageje gusobanura uko irushanwa rya Copa Coca-Cola uko rizagenda ndetse n’impamvu ryateguwe.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 7
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa(Marketing Manager) yagize ati “Turifuza ko abana bacu bakina umupira ari abahungu cyangwa abakobwa kuko kudakora Sipora bitera indwara. Kandi bidufasha kwiga umupira kuko harimo abo bimaze kugirira akamaro. Harimo abagiye bakinira ikipe y’igihungu bavuye mu irushanwa rya copa coca-cola.”
Bamwe bagize amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu
Copa Coca-Cola izatangizwa n’abakinnyi 800 harimo amakipe ya bahungu 30 n’ay’abakobwa 30
Twaganiriye na bamwe mu bakinnyi babashije kwitabira irushanwa rya copa coca-cola. Imanizabayo Florance yagize ati “Natangiye gukirira copa coca-cola mfite imyaka 13 nyuma yaho banjyana mu ikipe ya Kamonyi nza kubona itike yo kujya muri Amerika ngezeyo nitwara neza ntsinda n’igitego cya mbere ndetse nahamagawe no mu ikipe y’igihugu y’abagore kubera ubushobozi nakuye hano. Ubu ababyeyi banjye ntabwo banyishyurira ishuri ni ikipe inyishyurira kuko nitwaye neza nkaba mbikesha copa coca-cola.
Ibi birori byaranzwe n'ibyishimo mu buryo butandukanye
Iri rushanwa rizatwara amafaranga miriyoni 16, rikazatangira tariki ya 2 Gicurasi, 2015 aho umukino wa mbere uzabera i Musanze, rikazamara ukwezi kose kwa gatanu .
Niyonzima Moise
TANGA IGITECYEREZO