Uyu mwaka iri rishunwa rizitabirwa na za Kaminuza 13 zo hirya no hino mu Rwanda aho abazihagarariye batoye amatsinda atandukanye bazahataniramo.
Umwaka ushize, Ishuri Rikuru ry’Imari n’Icungamutungo (SFB) ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere muri aya marushanwa ubwa yabaga ku nshuro ya mbere.
Abahagarariye za Kaminuza 13 zihatanira CMA University Challenge
Afungura ku mugaragaro iri rushanwa, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu, Nsanzabaganwa Monique yashimiye CMA itegura abakiri ngo bamenye ibyerekeye imari n’imigabane ndetse bamenye no kwizigamira kuko ngo bibafasha mu kwiteganyiriza ejo hazaza heza.
Nsanzabaganwa ati “Turihuta mu iterambere kuko dufite intego twihaye kandi abashoramari bashaka aho isoko ridahungaba nka hano iwacu. Kuba iri rushanwa ritegurirwa abanyeshuri rero hari byinshi bungukiramo ku byerekeye ubukungu kandi bizabafasha ndetse bigafasha n’abandi benshi bityo igihugu kigatera imbere.”
Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Hon. Nsanzabaganwa Monique
Umuyobozi wa CMA, Rugenera Marc yavuze ko iri rushanwa ritagenewe abiga iby’ubukungu n’ubucungamari gusa ahubwo ko ari irya buri wese kuko arebwa no kuzigama.
Iri rushanwa rigizwe n’ibice by’ibiganiro mpaka ndetse no kurushanwa mu nyandiko (essay) zerekeye iby’isoko ry’imari n’imigabane.
Ngayo amatsinda za Kaminuza zihataniramo
Abanyeshuri bazitabira aya marushanwa basusurukijwe n'uturirimbo
Elisée Mpirwa
TANGA IGITECYEREZO