RFL
Kigali

Inyarwanda.com ubu iraboneka kuri telefone igendanwa (Mobile Version)

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:29/04/2013 13:18
0




Bisaba gusa kwandika www.inyarwanda.com nk’uko bisanzwe bikorwa iyo usanzwe ukoresha mudasobwa isanzwe maze ugasura uru rubuga ku buryo bworoshye.


Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Inyarwanda Ltd, Baziyaka Emmanuel avuga ko ubu buryo bwo gusura urubuga rwa internet ukoresheje telefone bihendutse cyane kandi byorohereza buri wese ndetse n’udatunze mudasobwa.

Baziyaka ati “Ubu buryo bwo gusoma amakuru ku rubuga inyarwanda.com ukoresheje telefone (mobile version) burafasha cyane kuko irihuta (quick loading) kandi itwara amafaranga make cyane kurusha uko byari bisanzwe.”

Ubu buryo bwo gusura inyarwanda.com buzafasha kandi kureba abahanzi batandukanye kandi bigashoboka ko uhita umwandikira ubutumwa bukamugeraho ari nako ukurikirana amakuru ye n’ibihangano bishya aheruka gushyira ahagaraga.

Telefone zose zisanzwe zakira internet zizabasha gukoresha ubu buryo bushya buhendutse kandi buzashobora no gufasha abari mu ngendo zitandukanye gukurikira amakuru anyuranye y’uru rubuga arimo ay’imyidagaduro yo mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi, ay’imikino ndetse n’ay’ubucuruzi butandukanye.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND