RFL
Kigali

Ingenzi Alain yatsindiye inzu ya 3 muri poromosiyo ya AIRTEL "NI IKIRENGA"

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2014 15:43
0


Kuri uyu wa kane tariki 27/12/2014 INGENZI Alain Aime yabaye umunyamahirwe wa gatatu utsindiye inzu ifite agaciro ka Miliyoni 20 y’amafaranga y’u Rwanda muri poromosiyo yiswe “ NI IKIRENGAAAA!!!!” yashyizweho na sosiyete y’itumanaho ya AIRTEL Rwanda.



INGENZI Alain yatsindiye inzu ariko akibibwira umubyeyi umubyara (nyina), yahinduwe umurwayi wo mu mutwe kuko nyina yumvaga ko ari ibintu bitabaho. Uyu mubyeyi wa Ingenzi Alain ; MUKAGAHUTU Domitila yatangaje ko byamurenze  kuko umuhungu we akimubwira ko yatsindiye inzu,  yumvaga ko arwaye mu mutwe kuko ari ibintu bitabaho. Gusa ntabwo byarangiriye aho, mu gitondo umuhungu we yahise amubwira ko abakozi ba AIRTEL bamuhamagaye kandi baje kumureba ngo banarebe aho atuye hanyuma bajye kumwereka iyo nzu.

Iyi niyo nzu Alain yatsindiye

Iyi niyo nzu Alain yatsindiye

Yagize ati “Mu gitondo yahise ambwira ati ‘mama nyamara baje kundeba hano ngo bajye kunyereka iyo nzu, nyamara nayitsindiye.’ Aho nicyo gihe nahise ntangira kumva ngize akanyabugabo ariko nabwo nahise mvuga ngo nimbabona bahingutse aha ndahita mbona ko Imana ikora ibitangaza. Ahubwo Imana Ishoborabyose, yongerere aba bantu imigisha ,  ibongerere imbaraga kugirango n’abandi babashe gutsinda iyi Tombola nk’uko uyu mwana wanjye  yayitsinze,  maze u Rwanda rwacu rwihindukire paradizo, ahubwo ubu nanjye Airtel ngiye kuyigura nyitunge kuko nari mfite telefone ariko ubu nungutse ubundi bwenge.”

Ibyishimo byari byose kuri uyu musore n'umuryango we

Ibyishimo byari byose kuri uyu musore n'umuryango we

Umubyeyi wa Ingenzi Alain yakomeje avuga ko umwana we yagiye mu ishuri ariko  ntiyabasha kuyarangiza bitewe n’ikibazo cy’ubushobozi. Uyu mubyeyi akomeza avuga ko no mu muryango wabo batigeze batunga inzu imeze gutyo, akumva ariwe muntu wambere uyifite mu muryango wabo ariko nabo ngo nibaramuka bayibonye ntabwo azi niba bazemera ko ari iye.

Yakomeje agira ati: “Ibi bintu Airtel yakoze birakomeye cyane ‘NI IKIRENGA’ nk’uko babivuze, njyewe ndagenda maze mbabwire ngo koko n’iyo nzu “NI IKIRENGA”. Kuko muri njye ndi kubona ari inzozi niba ndibubabwize ururimi, ndumva bataza kubyakira, ariko kuko nahigereye kandi nkaba ndi kuvuga bakabyumva, ubwo bari bwemere ko inzu nayibonye.”

INGENZI Alain utuye mu karere ka Burera, mu murenge wa Bongwe yavuze ko yakoraga akazi ku busekirite kuri BK (banki ya Kigali) gutsinda kwe ngo nta kindi abikesha uretse gukoresha Sim Card ya Airtel yaguze akajya ayikoresha bisanzwe.

Aha ni iwabo wa Alain Ingenzi mu karere ka Burera

Aha ni iwabo wa Alain Ingenzi mu karere ka Burera

Ingenzi w’imyaka 28 y’amavuko yavuze ko inzu azayikodesha kugirango abashe gukomeza amashuri ye dore ko yagarukiye mu mashuri yisumbuye, ariko akaba ashishikariza abanyarwanda bose gukoresha umurongo wa Airtel kuko ariyo sosiyete y’ukuri y’itumanaho.

Munyana Denise Umukozi wa Airtel ushinzwe itumanaho yavuze ko hari izindi inzu 5 zisigaye zo gutsindira kandi ko nta kindi bisaba  uretse gukoresha umurongo wa Airtel. INGENZI Alain Aime yabaye umunyamahirwe wa gatatu watsindiye inzu iri mu murenge wa Kinyinya mu kagari ka Gasharu ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda kandi bikaba bigikomeje dore ko buri cyumweru abantu batsindira ibihembo bitandukanye harimo n’inzu n’amafaranga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND