RFL
Kigali

Inama ku bucuruzi bugamije kuzamura ubukungu bw'akarere ka Afrika y'u Burasirazuba igiye kubera i Kigali

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/05/2014 19:55
0


Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Kamena biteganyijwe ko i Kigali hazabera inama ku bijyanye n’ubucuruzi mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, iyo nama ikazahuza impuguke zitandukanye muri aka karere aho bazaba biga ku buryo hazamurwa ubukungu mu buryo buhamye.



Iyi nama y’iminsi ibiri izaba hagati ya tariki 4 na tariki 6 Kamena 2014, izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gutegura neza Afrika y’Uburasirazuba hagamijwe iterambere rihamye muri 2020 na nyuma yaho”, ikaba izahuza impuguke mu bigo bikora ubushabitsi n’ubucuruzi, abayobozi mu by’imari ndetse n’abayobozi mu nzego bwite za Leta, aho bazungurana ibitekerezo ku bijyanye n’uburyo bwo kubyaza umusaruro umutungo kamere n’ibikorerwa mu nganda ziherereye muri aka karere, iyi nama kandi ikazanafungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Aba ni abafatanyabikorwa ba Leta muri iki gikorwa

Aba ni abafatanyabikorwa ba Leta muri iki gikorwa

Mu byo bazunguranaho ibitekerezo, harimo kwiga ku kubyaza umusaruro umutungo kamere ndetse n’imirimo isanzwe ikorerwa mu karere kugirango hatezwe imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Afrika, ari nako haguka uburyo bwa ba rwiyemezamirimo kugirango hagerwe ku bukungu buboneye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bernice Kimacia uhagarariye PWC nk’umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta muri iki gikorwa, yatangaje ko iyi nama izabamo kungurana ibitekezo bizazamura urwego rw’ubucuruzi bigaha ireme nyaryo ubukungu bw’ibihugu byibumbiye muri aka karere.

Iyi nama kandi izanitabirwa n’inzobere mu bucuruzi zizaturuka muri Uganda, Kenya, Ethiopia, Sudani y’amajyepfo, Burundi, u Rwanda na Tanzaniya, aho bazungurana ibitekerezo ku bijyanye n’uburyo buhamye bwo kuziba icyuho gihari mu bucuruzi, bakanarebera hamwe uburyo babugira inking bakubakiraho ubukungu buhamye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND