RFL
Kigali

Imyaka isanga 10 Dr Donald Kaberuka amaze ayobora BAD ni ipfundo rikomeye mu myaka 50 iyi banki imaze

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/05/2014 16:51
0


Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka , umugabo w’imyaka 63 y’amavuko watangiye kuyobora banki nyafurika itsura amajyambere(B.A.D) kuva mu 2005 kugeza ubu aho asigaranye umwaka umwe ngo asoze manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma aremeza ko mu myaka isanga 10 amaze ayobora iyi banki yayongereye ubushobozi nk’uko yari yabisezeranyije abanyafurika.



Dr Donald Kaberuka kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cye cya mavuko, aho yaje kwitabira inama ngarukamwaka y’iyi banki iri kubera i Kigali mu Rwanda mu gihe hizihizwa imyaka 50 iyi banki imaze bigahuzwa n’imyaka 40 u Rwanda nk’igihugu rumaze rubaye umunyamuryango w’iyi banki ndetse n’imyaka 20 ishize rusohotse mu icuraburindi rya Jenoside yagiranye ikiganiro na televiziyo y’igihugu kuri iki Cyumweru.

d

Dr Donald Kaberuka

Muri iki kiganiro uyu mugabo winjiye mu mateka ya Afurika by’umwihariko aya banki nyafurika y’amajyambere nka  perezida wayo wa 7  mu mateka yayo, yabajijwe ibibazo byinshi bitandukanye n’umunyamakuru Cleophas Barore harimo n’uburyo yabashije kuyobora iyi banki muri manda ebyiri yabashije gutorerwa.

Mu kibazo kigira kiti “ Nyakubahwa perezida mu mwaka utaha wa 2015 muzaba mushoje manda yanyu y’imyaka 10 muyobora iki kigega. Iyi banki hari uko mwayisanze, muzaba muyiseze gute?”

Mu magambo ye, Dr Donald Kaberuka yagize ati “ Ibyo reka ababireba bazatubwire. Eh icyo navuga cyo ariko ni uko ibyo navuze ko nzakora muri banki aribyo nakoze. Uroye manifeste narimfite icyo gihe natsindiyeho nibyo nakoze nicyo gituma mu mwaka wa 2010 bongeye kumpa icyizere. Banki nzaba nyisize nte?Banki irakomeye, banki nyafurika irakomeye. Guhera kubushobozi bwayo bw’amafaranga ifite, Ukuntu ishinze, ngirango nzaba nubakiye kubaje mbere yanjye kongera ubushobozi muri banki.”

r

Akomeza agira ati “  Nguhe nk’urugero twagezemo Capital yayo(Igishoro)ari miliyari 32$, ubu ifite miliyari 100 y’amadorari y’abanyamerika ni ukuvuga yikubye inshuro eshatu. Nkigeramo operations za banki(Ibikorwa) zari nka miliyari nk’enye(4$), ubu twayikubye inshuro ebyiri. Imyaka itanu ishize amakoperative yacu yavuye kuri miliyari 16 zigera kuri 25 kandi n’ubwo amabanki ku isi yagize ibibazo ntabwo banki yacu yigeze igira ibibazo na rimwe ni ukuvuga rero ubushobozi irabufite ariko icyangombwa ni uko  igomba kongera gutera imbere kuko Afrika nayo iragenda ihinduka”

Uyu mugabo wegukanye igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wa 2013 ndetse akaba aherutse kugaragara ku rutonde rw’abanyafurika 50 bavuga rikijyana avuga ko umuntu uzamusimbura afite inshingano zo gukomeza guteza imbere iyi banki kuko ifitiye runini umugabane w’Afurika.

f

Bimwe mubyo uyu mugabo ashimirwa nna Afurika ndetse n’isi yose harimo kuba yarabashije guhagarara neza mu kibazo cy’ihungabana ry’ubukungu mu myaka ya 2009-2010 kuko iyi banki yabashije gusohokamo kigabo ndetse mu gihe ibindi bigo bikomeye nama banki byari byahungabanye, Banki nyafurika yo yari ikataje.

Dr Donald Kaberuka ati “ Nibwo twongeje inkunga dutera Africa twavuye kuri miliyari 7,5 dutanga miliyari zerenga kuri 12 bituma tuba ikigega cya mbere mu gutera inkunga muri Afrika kuko hariho ibibazo byinshi icyo gihe kandi twari banki ifite ubushobozi. Twagize tuti mugihe abandi batangiye kugira ibibazo nibwo tugomba gutera imbere, dutanga urugero ku bindi bigo!”

g

Abajijwe uko yakiriye kuba aje mu Rwanda  muri iyi nama. Yagize ati “ Njye mba nje iwacu mu rugo gusa ndabashimira uko mwatwakiriye. Nibwo bwa mbere iyi nama ibereye mu Rwanda, ni ikintu gishimishije  kuko ni mu gihe twizihiza imyaka 50. Mu izina rya banki ndashimira Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda ukuntu iyi nama yatunganyijwe, ukuntu abashyitsi bakiriwe neza hashyizwemo ubushake bwinshi.”

Dr Donald Kaberuka avuga ko mu gihe iyi nama igiye kuba banizihiza imyaka 50 banki imaze, hari byinshi bazarebera hamwe mu byakozwe mu myaka ishize ndetse n’icyerekezo gishya by’umwihariko akvuga ko ibihugu byayitabiriye nabyo bizabasha kwigira k’u Rwanda uburyo igihugu cyaca mu bibazo bikomeye cyane ariko kikabasha kwiyubaka mu myaka 20.

 f

Dr Donald Kaberuka yavukiye mu cyahoze ari intara ya Byumba, ubu ni muri Gicumbi, akaba yarabonye izuba tariki 01 Ukwakira 1951, Yize muri Kaminuza ya Dar Es Salaam aho yakuye icyiciro cya kabiri cya kaminuza, aza kubona impamyabushobozi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by'ubumenyi bw'amajyambere muri kamuza ya East Anglia. Nyuma yaje kubona impamyabumenyi y'ikirenga (PHD) mu by'ubukungu muri kaminuza ya Glasgow.

Kuva mu kwezi ku Ukwakira 1997 yabaye minisitiri w’Imari n’igena migambi mu Rwanda abasha guhangana n’ibibazo by’ubukungu igihugu cyari gihanganye nabyo nyuma ya Jenoside. Mu kwezi kwa Nyakanga 2005 yatorewe kuba perezida wa 7 wa banki nyafurika itsira amajyambere(B.A.D) maze atangira imirimo ye tariki ya 01 Nzeri 2005 aza kongera kugirirwa icyizere ahabwa indi manda mu mwaka wa 2010 kuva yahabwa iyi ntehe akaba yaragize uruhare runini mu guteza imbere amajyambere rusange muri Afrika akaba amaze gusura ibihugu 50 hakaba hasigaye 4 mu gihe asigaje umwaka ngo asoze manda ye.

Nizeyimana Selemani 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND