RFL
Kigali

Impamvu zituma abantu badakorana n'itangazamakuru mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2012 0:00
0




Itangazamakuru ni kimwe mu bice bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibintu byinshi ku isi byose bigaterwa n’uko ryakoreshwejwe, dore ko iyo rikoreshejwe nabi risenya rikangiza byinshi ryanakoreshwa neza rikubaka rikanatunganya ibitari bike.

Igihugu nk’u Rwanda cyikaba gifite ubuhamya bukomeye ku bijyanye n’itangazamakuru, gusa twababwirako hari n’ibindi bihugu byinshi ku isi, itangazamakuru ryagiye rihindura ibintu mu buryo runaka.

Nyuma y’ubushakashatsi twakoze, tugiye kubagezaho ibintu bitanu bituma abantu badakorana n’itangazamakuru cyane cyane mu Rwanda.

Icya mbere ni Ukutamenye. Mu Rwanda uhasanga umubare munini w’abantu badakorana n’itangazamakuru kubera batazi uko bikorwa, icyo bisaba ndetse inshuro nyinshi bakaba batanazi akamaro karyo.

Iki gice cy’abantu batazi impamvu n’inyungu bagira mugukorana n’itangazmakuru, kigaragara mu mpande nyinshi z’abanyarwanda, yaba abacuruzi naba Rwiyemezamirimo, yaba bamwe mu banyepolikike, yaba bamwe mu bahanzi nabakora muby’imyidagaduro, yaba abanyamadini ndetse n’abandi batandukanye.

Gusa ikigerereranyo  cy’ababarirwa muri iki kiciro kiri kugenda kigabanuka bitewe n’uburyo hari kwiyongera ibitangazamakuru byinshi mu Rwanda yaba ama Radiyo, Ibinyamakuru byandika n’imbuga nyinshi za Interinete.

Icya kabiri ni Ubwoba. Reka tubabwire ko gutinya gukorana n’itangazamakuru bitagaragara mu Rwanda gusa, ahubwo iki ari ikintu kigaragara mu bihugu byinshi ku isi.

Mu Rwanda ho akenshi biterwa n’inkuru zikomeye zikarishye ziba zaranditswe ku bantu runaka, cyangwa zigatangazwa mu binyamakuru runaka yaba Radiyo cyangwa Televiziyo ndetse n’ibinyamakuru byandika, ibi ababibonye cyangwa bakabyumva bikabatera kugira ubwoba no gufata ishusho yo gutinya itangazamakuru.

Iyo uyu mwuka w’ubwoba wiyongereye wangiza byinshi kuko igice kinini cy’abantu batinya, yewe rimwe na rimwe bakihisha itangazamakuru nyamara hari ibintu bikenewe byihuta bakarigejejeho.

Hari igihe ibi biterwa no kwitwara nabi ku itangazamakuru hakazamo kubogama mu gukora inkuru ku banyamakuru kubera inyungu runaka akenshi usanga atari inkuru zifite inyungu rusange, ariko hari ni gihe biterwa n’imiyoborere y’igihugu ishyiraho ubukana ku bantu bose bakoranye n’itangazamakuru.

Mu Rwanda hari ingero zitari nkeya z’inkuru zikarishye zagiye zigaragara mu bitangazamakuru bitandukanye rimwe na rimwe nta nagihamya gifatika gihari ubundi ibimenyesto bihari ariko abamenye izo nkuru ubwoba bukavuka cyangwa bukiyongera bwo gukorana n’itangazamakuru.

Icya gatatu ni Ubushobozi. Hari umubare w’abantu batari bake ubishyize ku kigererenyo  bazi akamaro, imbaraga n’ubushobozi bw’itangazamauru ariko bakagorwa n’ubushobozi bwo gukorana n’itangazamakuru.

Uretse itangazamakuru, ku isi ni ibintu bikeya bikorwa bidasabye amafaranga n’amikoro runaka.

Rero gukorana n’itangazmakuru ntago bisaba ubwitange n’ubushake gusa cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho usanga n’ibitangazmakuru nabyo bidafite ubushobozi buhagije bwo kwihaza mu mikorere yabyo.

Rimwe na rimwe bisaba ikiguzi kugirango inkuru iceho, hari n’igihe bisaba transport

Hari igice cy’abantu nabo batari bake badakorana n’itangazamakuru atari uko batabishaka cyangwa batabyifuza ahubwo kubera ubushobozi bwo mu mufuka (amafaranga).

Inkuru yacu reka tuyigarukirize hano, mu nkuru yacu ikurukira tuzabagezaho ibindi bintu bibiri bituma abantu badakorana n’itangazamakuru cyane twibanda inaha mu Rwanda, namwe ibitekerezo byanyu bihawe ikaze.

Kanyamibwa Patrick






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND