RFL
Kigali

Microsoft yaciye kuri Apple, ubu niyo ifite intebe y’ikompanyi ifite agaciro kurusha izindi muri Amerika

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:2/12/2018 10:40
0


Ikompanyi y’ikoranabuhanga Microsoft yicaye ku mwanya wa mbere mu zifite agaciro kanini kurusha izindi muri Amerika nyuma yo gukura kuri iyi ntebe Apple nayo ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga.



N'ubwo Microsoft yagezd kuri ibi, Apple iracyari  ku mwanya wa mbere mu kwinjiza inyungu nyinshi kurusha izindi kompanyi z’ubucuruzi muri Amerika.

Kuri ubu ku isoko ry’imari n’imigabane rya leta zunze ubumwe z’Amerika imigabane y’ikompanyi ya Microsoft niyo ifite agaciro kanini kurusha indi y’amakompanyi n’amasosiyete bihuriye  kuri iri soko. Umugabane wa Microsoft wagurwaga amadolari 110.89, agaciro kawo kiyongereyeho 0.6%. Ni mu gihe uwa Apple wasubiye inyuma ho 0.5%, wagurwaga 178.60$.

Microsoft CEO Satya Nadella.

Satya Nandella umuyobozi mukuru wa Microsoft

Microsoft yaherukaga kwicara kuri uyu mwanya mu mwaka wa 2010, ubwo Apple yayikuragaho nyuma y’umwaka umwe. Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2010 kandi nibwo Apple yabaye kompanyi ya mbere y’ubucuruzi muri Amerika igejeje ku gishoro ku isoko cya miliyari 1000 z’amadolari y’Amerika, Amazon  ikorera ubucuruzi kuri internet niyo yaje kugwa mu ntege Apple nyuma gato, agahigo Microsoft kugeza ubu itaragezaho.

 Image result for apple logo

Apple iracyafite agahigo ko kugira urwunguko runini kurusha Microsoft

Muri rusange amakompanyi y’ikoranabuhanga muri Amerika ntiyagize urwunguko runini muri uyu mwaka wa 2018, kuko muri rusange yagiye ahomba ku kigero gitandukanye. N'ubwo Microsoft yagiye imanuka kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka ariko ikigero yahombyeho si kinini nk’icy’andi makompanyi kuko yo igifitiwe icyizere n’abashoramari bayo bayifitemo imigabane.

Kimwe n’izindi kompanyi z’ubucuruzi kandi, Apple yagezweho n’ ingaruka zo kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubushinwa byarongereye imisoro ku bicuruzwa bituruka cyangwa bijya mu bihugu byombi.

Arstechnica.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND