Mu gikorwa sosiyete y’itumanaho ya MTN ibinyujije muri MTN Foundation imaze iminsi ikora aho yiyemeje guha za mudasobwa 36 zifite na internet y’umwaka ibigo 11 by’amashuri yisumbuye mu Rwanda,kuri uyu wagatatu izi mudasobwa zashyikirijwe ikigo cya APAPEB giherereye mu karere ka Gicumbi.
Umuyobozi wa MTN Foundation afungura iki cyumba kirimo izi mudasobwa zatanzwe na MTN.
Ngizo mudasobwa 36 zahawe ikigo cya APAPEB zitanzwe na MTN.
Mu muhango wo gushyikiriza ku mugaragaro izi mudasobwa iki kigo,Zulfat Mukarubega umuyobozi wa MTN Foundation yavuze ko iki gikorwa MTN yacyiyemeje mu rwego rwo kuzamura ikoranabuhanga mu burezi aho biteganyijwe ko mu gihe kiri imbere ibigo byose byo mu Rwanda bizagerwaho n’iyi mpano ya MTN.Uyu mwaka hakaba haratoranyijwe ibigo 11 mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa ari benshi kandi babyishimiye cyane.
Ubuyobozi bw’iki kigo ndetse n’abanyeshuri bashimiye MTN ku bw’izi mudasobwa aho bavuze ko zizabongerera umusaruro ku buryo bugaragara mu mitsindire y’iki kigo.
Ikigo cya APAPEB kibaye icya 10 mu bigo 11 bigomba gushyikirizwa impano nk’iyi muri uyu mwaka.
Robert N.Musafiri.
TANGA IGITECYEREZO