RFL
Kigali

Ikigo cy'amashuli Sainte Marie Kibuye cyashyikirijwe mudasobwa 36 na MTN

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/10/2012 0:00
0




Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ukwakira 2012 Sosiyete y’itumanaho ya MTN ibinyujije muri  MTN Foundation yakomereje gahunda yayo yo gushyikiriza ibigo bitandukanye by’amashuri y’isumbuye mudasobwa ku kigo cya College  sainte Marie Kibuye giherere mu mujyi wa Karojyi.

mtn

Mudasobwa zigera kuri 36 nizo zahawe iri shuli

Kimwe n’ibindi bigo byayibanjirije, ikigo cya Sainte Marie nacyo kikaba cyagenewe na sosiyete ya MTN mudasobwa 36 zinafite itumanaho rya interineti y’ubuntu izamara umwaka wose ndetse kikaba cyahise kiba ikigo cya 9 MTN iteye inkunga ya mudasobwa mu bigo 11 byo mu Rwanda bigomba guterwa inkunga nk’iyi muri uyu mwaka.

Umwe mu banyeshuri twabashije kuganira Ihirwe Nyiratunga Marie Francoise akaba yadutangarije ko  bishimiye iki gikorwa cya MTN foundation dore ko ngo nta kabuza hari byinshi cyane bagiye kukungukiramo.

Mu magambo ye uyu mwana wiga mu mwaka wa gatanu akaba yagize ati: “bizadufasha cyane kuko iyo hari internet ,na computers nyinshi zihagije bizadufasha gukora ubushakashatsi kuko hari byinshi dukenera  nko kumenya byisumbuye,bizanadufasha mu kongera ubumenyi twari dufite kuri mudasobwa kuko nizo twari dufite hari ama porogarame atararimo ariko ahangaha turabona byose birimo.”

Ku muyobozi w’ikigo cya sainte Marie Kibuye soeur Liberata Mukambayire nawe akaba yatangaje ko izi mudasobwa zije zikenewe.

Akaba yagize ati : “zizafasha abanyeshuri n’abarezi kunguka no guteza imbere ubumenyi haba muri informatique isanzwe kuyimenya ubwayo no kuyikoresha, haba no mu yandi masomo anyuranye cyane cyane ko n’ishuri ryacu ari ishuri ryigisha ubumenyi twabyishimiye cyane.

mtn

Umuyobozi w'iri shuli Soeur Liberata 

Zulfat Mukarubega uhagarariye MTN Foundation yongeye gusaba aba  banyeshuri ko bagaragaza akamaro bazagirirwa n’izi mudasobwa babinyujije mu musaruro bazatanga mu manota ndetse anashaba ubuyobozi bw’ikigo ko mu gihe iri tumanaho rya internet ry’ubuntu rizamara umwaka ryaramuka rirangiye bazorohereza abanyeshuri mu kubashakira irindi.

umudiho

Mu kwishimira iyi nkunga bacinye akadiho

ingoma

Uyu ni umwe mu bakaraza ubwo yariho yitakuma!

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND