RFL
Kigali

Guverineri wa Banki nkuru y'u Rwanda yashimiye Airtel intambwe yateye-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/02/2014 11:23
0


Mu muhango ukomeye wo gutangiza ku mugaragaro uburyo bushya bwo kubitsa no kubikuza amafaranga umuntu adakoresheje ikarita izwi nka ATM, umuyobozi wa Banki nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa yashimiye byimazeyo sosiyete ya Airtel Rwanda yatangije ubu buryo.



Ni mu muhango wo gutangiza ubu buryo bwitwa ATM Cardless Withdrawal(kubikuza amafaranga kuri ATM udasabwe gukoresha ikarita ibikuza), bikaba byabareye muri Serena Hotel i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ugushyingo 2014. Airtel Rwanda, itangije ubu buryo ku bufatanye na I&MBank(yahoze yitwa BCR) ndetse na R-Switch.

Paluku Marcellin na John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Paluku Marcellin na John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda

Ubu buryo buzajya bworohereza umufatabuguzi bwa Airtel Rwanda usanzwe ukoresha Airtel Money kuba yabikuza amafaranga kuri konti ye yo muri banki ya I&MBank akoresheje telefone igendanwa gusa. Abakiriya ba I&MBank nabo kandi ubu buryo buzajya bubafasha kubikuza amafaranga muri Airtel Money bakoresheje konti zabo zo muri iyi banki y’ubucuruzi yahoze yitwa BCR.

Airtel Money Cardeless Withdrawal

Iyi mashini izajya ikoresha uburyo bushya bwa Airtel Money Cardeless Withdrawal

Nk’uko umuyobozi wa Airtel Rwanda , Paluku Marcekkin yabisobanuye mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza iyi gahunda nshya, umufatabuguzi wa Airtel akoresheje uburyo bwa Airtel Money ashobora kuzajya yishyura imisoro binyuze muri ubu buryo, kureba amafaranga afite kuri konti ye ya I&MBank, kohereza amafaranga no kubikuza ahantu hose hari ishami rya I&MBank mu Rwanda hose.

Paluku, mu izina rya Airtel Rwanda, yasobanuye ko yishimiye imikoraniye y’iyi sosiyete abereye umuyobozi igiranye na I&MBank batangiza ubu buryo bushya bwa  ATM Cardless Withdrawal.

Ati, “Twishimiye cyane kuba tugiranye ubufatanye na I&MBank ku bufatanye na R-Switch mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda. Ubu bufatanye na I&M ni indi ntambwe ikomeye Airtel Rwanda iteye kuko abakiriya bacu bakoresha Airtel Money bazajya bahabwa service mu buryo bworoshye mu Rwanda hose.Umukiriya azajya abasha kubikuza amafaranga ku mashini zikoresha amakarita ya ATM bitamusabye kuyikoresha kandi ibi byose bikaba bigiye gusakazwa mu Rwanda hose”

Sanjeew Anand umuyobozi wa I&M Bank mu Rwanda

Sanjeew Anand umuyobozi wa I&M Bank mu Rwanda

Umuyobozi wa I&MBank, Mr Sanjeev Anand, mu ijambo rye, na we yavuze ko bishimiye kuba bagiranye ubufatanye na Airtel mu rwego rwo korohereza abakiriya babo kubona service zo kubikuza amafaranga mu buryo bworoshye.

Ati, “Uyu munsi twishimiye kuba abafatanyabikirwa ba Airtel Money na R-Switch . Twatangije uburyo bwo kubikuza amafaranga nta karita ya ATM isabwe umukiriya haba uwa Airtel cyangwa usanzwe ukorana na banki yau,  ni ikintu cyiza cyane. Ibi bizorohereza abakiriya bacu n’aba Airtel kujya babona amafaranga mu buryo bworoshye kandi ahantu hose mu gihugu banki ya I&MBank ikorera”

John Rwangombwa, Guverineri wa Banki nkuru y'u Rwanda

John Rwangombwa, Guverineri wa Banki nkuru y'u Rwanda

John Rwangombwa, Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, ari na we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye Airtel Rwanda na I&MBank bagize iki gitekerezo cyo gutangiza ubu buryo bwo korohereza abakiriya kubikuza amafaranga aho bari hose mu Rwanda badakoresheje amakarita ya ATM ndetse aboneraho umwanya wo gushishikariza n’ibindi bigo by’itumanaho guhanga utundi dushya tuzatuma abanyarwanda barushaho kwibona muri service bahabwa.

Airtel money

Hano ubuyobozi bwa Airtel bwerekaga umuyobozi wa Banki nkuru y'u Rwanda uko ubu buryo buzajya bukora

Airtel Rwanda

Ati, “Nishimiye kuba mpagaze imbere yanyu uyu munsi ubwo twatangije gahunda ya Airtel Money Cardless withdrawal , iyi gahunda iratera ingabo mu bitugu icyerekezo twihaye nka Guverinoma y’u Rwanda cyo guteza imbere ibigo by’ ikoranabuhanga n’imali mu Rwanda. Ubu ni uburyo bwiza cyane kuko burateza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu ikoranabuhanga”

Yasoje agira ati, “By’umwihariko, ndashimira Airtel Rwanda yagize iki gitekerezo kuko ubu buryo buzajya bufasha abanyarwanda kwishyura imisoro binyuze kuri telefone zabo, kohererezanya amafaranga mu buryo bworoshye n’ibindi byinshi byiza mwabonye. Twaboneraho gusaba andi masosiyete kurushaho gukora cyane bateza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu ikoranabuhanga”

Airtel Rwanda

Hano Guverineri bamweretse ko umuntu ashobora kubikuza adakoresheje ATM

Hari abayobozi b'ibigo bitandukanye mu Rwanda bikorana na Airtel, I&MBank na R-Switch Rwanda

Uyu yagize amahirwe yo gutombora itike y'indege yo kuzajya kureba imikino y'igikombe cy'isi muri Brazil

Mani Martin

Mani Martin na Kesho Band, nibo basusurutsaga ibi birori

Kugira ngo umuntu akoreshe ubu buryo bwa ATM Cardless Withdrawal ni ukujya muri telefone yawe ukajya ahanditse Airtel Money, ugahitamo Withdraw money from an ATM, ugahitamo amafaranga ushaka hanyuma ugashyiramo umubare w’ibanga ubundi ugakanda OK. Umaze gukora ibyo byose wohererezwa SMS irimo imibare 6 igufasha kubikuza amafaranga yawe kuri ATM.

AMAFOTO: Selemani N.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND